Published Saturday , on 10 September 2022, 10:14:26 by Bucyibaruta Kabera Samson

Kuri uyu wa 9 Nzeri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2022 -2023 ko uzatangira tariki 26 Nzeri 2022.

Iri tangazo rya Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragararikaba risohotse nyuma y’imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri yari yateranye ku wa 8 Nzeri 2022 aho yavugaga ku bijyanye n’imyiteguro y’itangira ry’umwaka w’amashuri 2022/2023.

Hakaba hasohotse itangazo rero rivuga ko iyi ngengabihe ireba abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye uretse abanyeshuri bazajya mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, abazajya mu mwaka wa kane ndetse no mu wa 3 mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro L3 (TVET).

Bamwe mu babyeyi baganiriye na NONAHA.com, bagiye bagaragazako bishimiye iri tangira ry’amashuri ngo kuko iyo abana batarajya ku ishuri ntabindi bikorwa bategura batuje.

Mahirwe Antoine, ni umubyeyi wo mu Karere ka Rwamagana yagize ati: “Kuba amashuri agiye gutangira biratunejeje ubu tugiye guteganyiriza abana bacu kugirango bazgende bafite ibikoresho by’ishuri n’amafaranga y’ishuri”.

Kankindi Ancilla nawe ni umubyeyi ufite umwana wakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza.

yavuzeko ubwo hatangajwe igihe abandi banyeshuri bazatangirira nawe yizera ko uwe nawe azatangira vuba.

Abanyeshuri bategereje kujya mu mwaka wa mbere no mu wa kane w’amashuri yisumbuye, bo bakaba bazamenyeshwa igihe cyo gutangirira kuko amanota y’ibizamini bakoze bisoza ibyiciro bigagamo ataratangazwa.

Muri Nyakanga nibwo abanyeshuri 229.859 basoje amashuri abanza batangiye ibizamini bya leta, ari abyo bigomba kubahesha uburenganzira bwo kwimukira mu mashuri yisumbuye mu gihugu,mu gihe abakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange, hiyandikishije 127,869, ari nabo bagomba kuvamo abajya mu