Published Sunday , on 21 April 2019, 19:38:59 by Uwimana Joselyne

Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu gihugu cya New Zeland, Trevor Mallard, avuga ko uburyo u Rwanda rwiyubatse mu nzego zitandukanye nyuma y’imyaka 25 ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye kubera buri wese isomo.

Mu ruzinduko rwa Trevor n’itsinda ry’abadepite ayoboye, banasuye Pariki y’igihugu y’ibirunga nk’icyanya kizwi mu gucumbikira ingagi zo mu misozi miremire. Nyuma yo gusura, Trevor Mallard mu izina ry’abdepite bagenzi be yagarutse k’uko yabonye iterambere ry’ubukerarugendo n’izindi nzego.

Yagize ati "Ndatekereza ko ari ngombwa ko abantu bumva neza uko Jenoside yabaye mu Rwanda, ariko bakanamenya neza uko rwivanye mu bibazo rwiyubaka mu rwego rw’ubukungu no guteza imbere imibanire myiza, ubukungu hano bushinze imizi, uburezi bugenda butera imbere kandi n’ikigereranyo cy’abana bitabira ishuri kiri hejuru cyane, icyo ibyo byerekana ni uko ni ubwo rwashegeshwe n’amahano, abantu bafite icyizere cyo gukomeza kubaho kandi bagatera imbere".

Ndangiza Madina, umudepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda wifatanyije n’aba bashyitsi mu rugendo rwo gusura ingagi, yagize ati "Umubano w’u Rwanda na New Zeland ushingiye ku mateka yo kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi mu by’umwihariko, ari nayo mpamvu baje gufata mu mugongo abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka, uyu mubano kandi ukanashingira kuri dipolomasi (Diplomatie). Ikindi nuko umubano wacu dufatanya mu burezi no mu bucuruzi nibindu".

Mbere yo gusura ingagi, aba badepite bakiriwe na Ministiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Dr. Richard Sezibera bagirana ibiganiro n’inteko ishingamategeko y’u Rrwanda imitwe yombi, bakaba baranasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo ku Gisozi aho bunamiye inzirakarengane ziharuhukiye.