Mu nama yo ku wa kane tariki 20 Ukuboza 2018 yahuje abayobozi b’Inzego za Leta, aba Kiliziya n’andi matorero, imiryango itegamiye kuri Leta, Ibigo nyarwanda na mpuzamahanga bifite aho bihurira n’ibikorwa byo kwita ku bana muri rusange, hagarutswe ku kuba u Rwanda rutazahwema guhangana n’ikibazo cy’ubuzererezi.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe impamvu zitera abana kujya mu buzererezi no guhuza imbaraga mu gushakira hamwe umuti urambye ku kibazo cy’abana bo mu muhanda mu mujyi wa Kigali by’umwihariko.

Bosenibamwe Aime, uyobora Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco, yagize ati ’’Niba twarashoboye kunga abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni gute twamanika amaboko ku kibazo cy’ubuzererezi, birakwiye ko iki kibazo kitabangamira iterambere rusange ry’u Rwanda, iki kibazo gikomeje cyakwangiza isura y’igihugu ku ruhando mpuzamahanga.’’

Bosenibamwe yakomeje avuga ko bikwiye ko ikibazo cy’abana b’inzererezi kiva mu magambo kikajya mu bikorwa cyane ko nka we ukurikiranira ubuzima bw’aba bana umunsi ku munsi abona gikomeye kurusha uko abantu babitekereza.

Bosenibamwe Aime, uyobora Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco

Kugeza ubu intara y’Amajyepfo iza ku isonga ku kugira abana benshi mu muhanda, naho Amajyaruguru ikaba ari yo ifite abana bake bajyanwa mu bigo ngororamuco.

Umwe mu bana barererwa mu kigo Abadacogora-intwari, Uwingeneye Sandrine, yavuze ko hari impamvu nyinshi zituma abana bajya mu muhanda, anagira inama abana bagenzi be kwiyakira bakemera ubuzima bwo mu muryango babayemo kuko nta cyiza cyo mu muhanda, agira ati "Ubukene butera abana kujya mu muhanda, nkanjye nagiye mu muhanda kuko nabonaga mu rugo nta byo kurya bihari, gusa ubutumwa naha abandi ni ukumvira inama bahabwa, kandi abana bakemera uko iwabo babayeho, bakihanganira ubukene, ahubwo bagafasha ababyeyi kuburwanya aho guhungira mu muhanda kuko nta keza kaho.’’

Uwamariya Bibiane, umubyeyi ufite umwana yareraga kuri ubu ufashwa n’ikigo cy’Abadacogora, ntiyemeranya n’abavuga ko ababyeyi batarimo kwakira abana babo iyo bamaze kugororwa bavuye mu bigo ngororamuco, agira ati ’’ ni aka wa mugani ngo ‘umukobwa aba umwe agatukisha bose’, yego barahari ariko si bose, aha nta bwumvikane abo babyeyi baba bafitanye, mba numva ko umwana niba wenda yaragiye kuko hari amakimbirane mu muryango, iyo umwana agarutse, baba bakwiye kumufata neza umutima w’umwana bakawutengeneza bakirinda icyatuma ava mu rugo na none.’’

Padiri Twizeyumuremyi Donatien, umuyobozi wa CARITAS ya Kigali, avuga ko uko byagenda kose nta wafasha umwana guhinduka adafatanyije n’ababyeyi, agira ati ’’Akenshi iyo dufashije abana, nk’iyo tugiye kubajyana mu kigo cyacu i Bugesera, duhamagara ababyeyi bakabaherekeza, kandi tukabakangurira kubasura, iyo dusubije abana mu miryango yabo dufatanya mu kuzamura imibereho y’imwe mu miryango tubafasha kwigira no gufashanya, tunabakangurira kwizigamira, kugirango niba ari imibereho mibi yatumye bava mu ngo nibura hagire impinduka zigaragara zafasha umuryango mu mibereho bigaha n’abo bana icyizere cyo kuhaguma, ubu bufatanye ni ingenzi.’’

Muri bimwe mu bibazo byagaragajwe bitera abana kujya mu buzererezi harimo nk’amakimbirane mu miryango, ubukene, gukoresha ibiyobyabwenge, kwanduzanya imico mibi mu rungano, guta ishuri n’ibura ry’akazi.