Published Sunday , on 19 May 2019, 16:45:18 by Christophe Hitayezu

Mu ruzinduko Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Dr. Mukeshimana Gerardine yagiriye i Nasho mu Karere ka Kirehe ku wa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2019, yaburiye abafite imirima mu cyanya cyuhirwa ko abatayibyaza umusaruro bazakurwamo igahingwa n’ababishoboye.

Icyanya cyuhirwa cya Nasho gihingwamo n’abahinzi 2099 bahuriye muri koperative Nasho Irrigation Cooperative, buri wese yita ku murima we bagahurira ku bikoresho bahawe byuhira imyaka bahinze. Perezida w’iyi koperative Rwisumbura Christophe avuga ko bagerageza gufashanya ngo imyaka yitabweho kimwe ariko ko hakiri abatabyubahiriza.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo gusanga hari abita ku mirima yabo bakagira umusaruro mwinshi hejuru ya toni icumi z’ibigori kuri hegitari, ariko kandi hakaba n’abeza muke uri munsi ya toni imwe bitewe no kudakurikiza ibisabwa mu kongera umusaruro birimo guhingira igihe, gukoresha inyongeramusaruro n’ibindi.

Mu biganiro Minisitiri Dr. Mukeshimana yagiranye n’abo bahinzi, yababwiye ko bagomba kumva ko gushyiramo imbaraga bakazamura umusaruro uko bishoboka ari inshingano zabo, ndetse ko abahaye amahirwe ya nyuma bityo abo bizagera muri Gashyantare 2020 batarikosora ngo bazamure umusaruro bazamburwa imirima yabo igahabwa ushoboye kuyibyaza umusaruro.

Minisitiri kimwe n’abandi bayobozi bajyanye barimo guverineri w’intara y’Iburasirazuba n’umuyobozi w’inkeragutabara muri iyi ntara, bibukije abahinzi ko uyu mushinga wo kuhira ari umushinga mugari washowemo menshi, bityo ko hakwiye kubyazwa umusaruro ibihavuye bigatunga abanyarwanda benshi atari abanyanasho gusa.

Gusa muri rusange aho abahinzi bageze harashimwe kuko umusaruro rusange wazamutse n’ubwo hakirimo abananiza abandi.

Minisitiri Dr. Mukeshimana yabwiye itangazamakuru ati “Urebye aho bavuye, aho bageze harashimishije. Twavuye aho nta musaruro bari bafite, ubu bageze kigereranyo cya toni esheshatu z’ibigori kuri hegitari, ni umusaruro mwiza, ariko haracyari bake bataragira imyumvire nk’iya bagenzi babo. Umurongo mugari nk’ibi bihabwa ni ugukomeza kwigisha”.

Uretse ubuyobozi, na bamwe mu bahinzi bavuga ko kuvanamo bamwe waba umuti, ariko ko bitaba bikozwe neza igihe hazanwa umushoramari munini bakahamburwa bose. Bakavuga ko nta kibazo hakuwemo abatabyaza ubutaka bwabo umusaruro gusa.

Nizeyimana Emmanuel ni umwe mu baturage bahahinga, agira ati, “Ni byo koko hari abinangiye, bakwiye kujya babatoranya bakabakuramo hagahabwa abafite ubushake bwo kuhabyaza umusaruro”.

Muri iki cyanya, ubuso bwuhiye bugera kuri hegitari 1172, buri muhinzi yishyura ibihumbi mirongo irindwi y’isanabikorwa ku gihembwe kuri hegitari, agenewe kwita ku byuma bivomera amazi mu mirima ndetse n’abakozi babikurikirana.