Published Wednesday , on 16 October 2019, 00:30:17 by Christophe Hitayezu

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2019, mu karere ka Gisagara waranzwe no gutaha bimwe mu bikorwa bifasha umugore kwiteza imbere, ni umunsi witabiriwe ahanini n’abagore n’abana, bamwe bagasanga biterwa no kuba abagabo batawiyumvamo.

Ahizihirijwe uyu munsi hatangiwe ubutumwa bureba iterambere ry’umuryango, kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo, kuboneza urubyaro ndetse no kwirinda amakimbirane mu muryango. Ni ubutumwa umwe mu bagize urugo atashyira mu bikorwa wenyine ngo agere ku ntego ahubwo bisaba ko bombi babwumva kimwe.

Bamwe mu baturage bavuga ko abagabo bumva bitabareba, bakisigarira mu byabo bakohereza abagore gusa. Mukamana Delphine wo mu murenge wa Gishubi, agira ati, "Abagabo usanga babyumva nk’ibintu by’abagore, baratwohereza ngo tujye mu munsi wacu kuko nta w’abagabo ubaho. Birakwiye rero ko nabo babyumvishwa bakajya baduherekeza kuko ubutumwa buhatangirwa butureba twembi abagize umuryango".

Majyambere Simeon avuga ko benshi mu bagabo babifata nk’iby’abagore, ariko we akumva atari ko byakagombye gufatwa kuko hatavugirwa ibireba abagore gusa ahubwo ari ibireba umuryango wose. Agasaba abagabo bagenzi be na bo kwitabira ibikorwa nk’ibi ubutaha.

Ingabire Claudine wo mu murenge wa Muganza, agira ati, "Uretse no kuba bamwe twarabyariye iwacu, ariko n’abafite abagabo usanga bohereza abagore gusa, bo bagasigara mu byabo abandi bakajya mu tubari. Uretse ko hari n’aho biterwa n’ubukene bakumva ntacyo baserukana".

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Gisagara, Uwizeyimana Francoise, nawe mu ijambo rye yabigarutseho ndetse akumva hagiyeho akagoroba k’abagabo byafasha kubabona muri gahunda nk’izi.

Umuyobozi uhagarariye Action Aid mu Rwanda, ikunze kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere umugore wo mu cyaro, Uwamariya Josephine, avuga ko iki ari ikibazo kandi hari ingaruka. Agira ati, "Iyo abagize umuryango bose batabonetse batangira kwitana ba mwana. Iyo ibyo twaganiriye bitageze kuri bose hari ikiba kibuzemo. Umugabo rero yumva umunsi w’umugore wo mu cyaro ari uw’umugore gusa, kandi ntabwo ari byo".

Avuga ko hakenewe ubukangurambaga ku bagabo bakumva ko icyabaye ku mugore kiba cyabaye ku muryango, igishobora gusubiza inyuma umugore, kiba gishobora gusubiza inyuma umuryango.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, avuga ko no kuba abagore bitabira atari bibi kuko ataza atabyumvikanyeho n’umugabo, bikaba kimwe mu byerekana ubufatanye.

Hatashywe ibikorwa byunganira iterambere ry’umugore

Mu kwizihiza uyu munsi muri Gisagara, hatashywe irerero rya Gishubi ndetse n’isoko rya Muganza byubatswe n’akarere ku bufatanye na Action Aid. Irerero rifite ubushobozi bwo kwakira abana basaga 150 kandi ryujuje ibisabwa birimo aho kwigira, kwidagadurira, kuruhukira, aho kurira n’ibiro by’abakozi. Rikaba ryaratwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 110 nk’uko Uwamariya Josephine yasubije abanyamakuru.


Aho abana bazajya baruhukira


Ibikoresho by’imyidagaduro y’abana, aha Meya Rutaburingoga na Uwamariya uhagarariye Action Aid babiganuraga


Abana batangiye kwiga banahawe amata


Irerero ryanorojwe inka na Action Aid

Iri rerero zizakira abana batarageza imyaka yo gutangira amashuri abanza. Hasobanuwe ko rizafasha abagore kuko wa mwanya wo kwita ku mwana ubwabo uzagabanuka bagakora ibindi bikorwa by’iterambere.

Mu murenge wa Muganza naho hatashywe isoko rizacururizwamo cyane cyane n’abagore mu mishinga yabo y’ubucuruzi. Ryuzuye ritwaye asaga miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.


Isoko ryatashywe ryiganjemo imboga n’imbuto bicuruzwa n’abiganjemo abagore

Ni isoko ryubatse kijyambere


Muri Gishubi abagore banamuritse ibyo bagezeho

Ibyamuritse ni ibikomoka ku buhinzi

U Rwanda rwatangiye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro mu 1997 naho ku isi hose, uyu munsi watangiye kwizihizwa mu 2008 mu rwego rwo kuzirikana akamaro k’umugore wo mu cyaro mu guteza imbere ubuhinzi hagamijwe kurandura ubukene mu cyaro. Igitekerezo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro, cyaganiriweho bwa mbere mu nama ya kane yiga ku bagore yabereye i Beijing mu Bushimwa mu 1995.