Published Saturday , on 2 March 2019, 19:44:46 by Jean Claude Muvunyi


Abagenzuzi bo muri REB (Rwanda Education Board) na WDA(Workforce Development Authority) kuri uyu wa gatandatu bashoje amahugurwa yateguwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) bari bamazemo imisni itatu i Kigali , akaba yari agamije kurebera hamwe icyakorwa ngo hatangwe uburezi bufite ireme.

Kageruka Benjamin ushinzwe kugenzura ireme ry’uburezi muri REB yavuze ko aya mahugurwa yateguwe kugira ngo afashe abagenzuzi gukora akazi kabo neza.

Yagize ati: “Nyuma y’imyaka itatu hatangijwe integanyanyisho nshya, byari ngombwa ko duhugura aba bagenzuzi kugira ngo babashe gukurikirana neza ibibera mu mashuri ndetse no gutanga raporo nziza kandi igatangirwa ku gihe babyumva nabo ubwabo".

Kageruka Benjamin (uhagaze) n’abahuguriwe kunoza ireme ry’uburezi

Uwamahoro Solange ushinzwe gutanga impushya ku bigo bishya bishaka kwigisha imyuga yavuze ko aya mahugurwa yayungukiyemo ubumenyi bwinshi.

Yagize ati: “Buri wese yabaga ari gukora ibye atazi ibibera ahandi. Ariko muri aya mahugurwa twasangiye ubumenyi abakora muri REB ndetse n’abakora muri WDA tumenya ikiza twakongera k’ukuntu twabikoraga ndetse n’ibibi dufata ingamba zo kubireka”.

Boneza Angelique umugenzuzi w’uburezi muri Minisiteri y’uburezi ahamya ko aya mahugurwa yari ingenzi kuko azabafasha guhuza amakuru kuva ku rwego rw’ikigo kugeza ku rwego rw’igihugu.

Yagize ati: “Wasangaga amakuru agarukira ku rwego rw’akarere, rimwe na rimwe hagafatwa ibyemezo bidahamye kandi wenda iyo bigera hejuru byari kubona igisubizo kirambye. Ubu rero tugiye guhindura imikorere kandi twizeye umusaruro ushimishije”.

Nzeyimana Jean Claude ushinzwe agashami k’ubumenyi (Sciences) muri iyi Minisiteri yavuze ko bungukiyemo guhuza imbaraga ndetse n’imikoranire.

Yagize ati: “Tugiye guhindura imikorere kuko twagarukiraga ku gutanga inama gusa ntidufate imyanzuro, ndetse tukanakora raporo zitujuje ubuziranenge”.

Kugira ngo ubugenzuzi ku ireme ry’uburezi rikorwe neza kandi ritange umusaruro mwiza, hagiye kujya hatangwa ibizamini bitatu mu gihembwe, kimwe cy’ ikigo, ikindi cyo ku karere ndetse n’icya MINEDUC. Byizewe ko ibi bizubakamo abana umuco wo guharanira gutsinda ndetse binabafashe kwiyungura ubumenyi buhagije.