Published Tuesday , on 17 September 2019, 10:14:30 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu babyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka itanu barasabwa kumva uruhare rwabo mu kurwanya igwingira ry’abana, gusa nabo bavuga ko basigaye babyumva ko uruharwe rwabo rukenewe nk’uko abajyanama b’ubuzima babigisha bagasobanukirwa ibyo bakwiye kugaburira abana babo.

Nyiraneza Immacule agira ati, “Mbere ntitwari dusobanukiwe idyo umubyeyi utwite cyangwa uwonsa akwiye kugaburira umwana, ariko aho hagiriyeho abajyanama b’ubuzima byaradufashije kuko batwigisha gutekera abana ndetse n’umubyeyi utwite kugirango abyare umwana udafite ikibazo, kandi no kugira isuku ku bana ni inshingano zacu ukamenya ko umwana agomba kurya yakarabye.

Kubwimana Leoncie we agira ati “Uruhare rwacu nk’ababyeyi ruba rukenewe cyane kuko umugore niwe wirirwana n’abana cyangwa se niyo yaba adahari akagerageza kubakurikirana akamenya uko bameze, uko bariye ndetse n’ibindi. Ikindi niyo amwonsa cyangwa atwite ibyo arya nibyo bigirira akamaro umwana. Birakwiye rero ko tubigira ibyacu".

Ubuyobozi bw’AKarere ka Muhanga buvuga ko abagore nibabigira ibyabo bakabyumva neza nta kabuza ikibazo cy’ingwingira ry’abana rizacika burundu.

Ubwo yari akiyobora aka karere, Uwamariya Beatrice yagize ati, “Abagore ni ba mutima w’urugo, nibo bagomba gufata iya mbere mu guca ingwingira ry’abana, bakarwanya imirire mibi mu bana. Nta kabuza bizacika kuko niyo atwite we ubwe bisaba kwiyitaho kugirango umwana amererwe neza. Urumva ko rero ariwe ukwiye gufata iya mbere mu kwita ku bana kandi nibabigira ibyabo bizaranduka burundu".

Mu karere ka Muhanga umubare w’abana bagwingiye uri ku kigero cya 32% naho mu gihugu bari kuri 38% nk’uko ibarura ry’imibereho y’ingo rya 2015 ryabigaragaje. Intego ikaba ari uko mu mwaka wa 2024 bazaba bari nibura kuri 19%.