Published Monday , on 7 June 2021, 10:29:47 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu baturage bahoze bakora imirimo yangizaga Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura bakaza kubireka, bakaba aribo bari kuyibungabunga kuri ubu barishimira iterambere ibagejejeho babikesha ku kuba ubu ryarabaye pariki isurwa na bamukerarugendo.

Bamwe muri ba rushimusi bahoze bangiza iyi Pariki, bavuga ko batari bazi ingaruka z’ibyo bakoraga, bakarengera inyungu zabo bwite ariko bangiza inyungu rusange.

Kabasha Etienne wo mu Murenge wa Mushongi mu Karere ka Rutsiro, ni umwe mu bahoze bakorera ubuhinzi n’ubuhigi muri iyi Pariki ariko ubu akaba ari umukozi ushinwe kuyirinda.

Yagize ati "Mbere nahingagamo ibirayi, tugatema ibiti tugatwikamo amakara ibindi tukabicana. Iyi Pariki twahoze tuyihigiramo amafumberi n’inkima bikaribwa, izindi nyamaswa tukazica tugira ngo zitatwonera. Ishyamba ryari ryarashize hasigaye agace gato cyane, imvura yaragwaga isuri n’inkangu bikariduka bikica abantu, ariko ubu ni jyewe ndirinda, ngomba kumenya uwinjiyemo nicyo agiye gukoramo, mbese mfitemo akazi ubu nta kibazo kandi n’abandi barituriye bose baragenda basobanukirwa ibyiza byaryo".

Nizeyumukiza, nawe yagize ati "iri shyamba ridufitiye akamaro kanini kuko ibyiza bivamo natwe bitugeraho kuko nk’ubu ingo zituriye aha zose bazihaye amazi meza mu rwego rwo kubarinda kujyamo gushaka amazi, kuko mbere niho twajyaga kuvoma amazi ashoka abamo. Ikindi batwubakiye ishuri, abana biga hafi, mbese ni byinshi twagezeho ku bw’iyi parike kandi twiyemeje kuribungabunga".

Umukozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Ushinzwe Kurengera Urusobe rw’Ibidukikije biboneka muri iyi Pariki, Thiery Aimable Nzeyineza, yavuze ko n’ubwo hari byinshi byakozwe, hari abaturage bagifite imyumvire yo kwangiza iyi Pariki.

Yagize ati "Turacyafite imbogamizi z’abaturage binjira muri Pariki kuko baracyafitemo imirima bahingamo, abandi hari aho inyamaswa zibonera kubera ko bahinga hafi yazo. Tuzakomeza gufatanya na bo tubashishikarize guhinga ibihingwa bitonwa n’izi nyamaswa kuko tugomba kwiga kubana nazo.”

Umuyobozi w’Ishimi ry’Ubumenyi, Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya muri UNESCO, Mvunabandi Dominique, avuga ko guteza imbere abaturage baturiye ibyanya bikomye no gukora ubushakashatsi ari byo bizatuma kurengera ibidukikije bishoboka.

Yagize ati "Icyo dushyize imbere ni uguteza imbere abaturage baturiye ibyanya bikomye n’aho ibyo byanya biri, tuzakomeza gukora ubushakashatsi ariko tunigisha abaturage kubana neza n’ibidukikije biba muri ibyo byanya, kugira ngo bibagirire akamaro.”

Mu 2002, nibwo urugendo ruganisha ku kurengera urusobe rw’ibinyabuzima bibarizwa muri iri shyamba rwatangiye, maze mu 2015 ihinduka Pariki y’igihugu ihujwe n’ishyamba rya Mukura biba Pariki ya Gishwati-Mukura. Mu 2020, iyi Pariki yinjijwe mu mirage y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Umuco no kurengera Ibidukikije, UNESCO.

Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura yari igizwe n’Ishyamba rya Gishwati mu 1970, aho ryari rifite ubuso bwa hegitari 27 000, ariko byageze mu 2000 risigaranye hegitari 600 gusa bingana na 2% by’uko ryanganaga mu myaka 30 ishize.