Published Friday , on 19 October 2018, 12:13:00 by Christophe Hitayezu


Ku wa Kane tariki 18 Ukwakira 2018, umushinga Hinga Weze wa USAID n’abandi bafatanyabikorwa bafunguye ikigega kizajya cyunganira iterambere ry’abacuruzi b’inyongeramusaruro ndetse n’abajyanama mu buhinzi kitezweho kuzamura iterambere ryabo.

Iki kigega kitwa Farmer Promoters Incentives Fund cyatekerejweho mu rwego rwo guha agaciro uruhare rwabo mu iterambere ry’ubuhinzi.

Daniel Gies, umuyobozi w’umushinga Hinga Weze avuga ko uruhare rw’abajyana b’ubuhinzi rukwiye kuzirikanwa kuko bakora akazi kenshi, agira ati "Twakoranye byinshi na bo binyuze mu Kigo gishinzwe ubuhinzi na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, twakoze amaterasi hirya no hino, ibikorwa byo kuhira imyaka n’ibindi, byose binyuze mu bajyanama b’ubuhinzi".

Akomeza avuga ko bashyigikiye iki kigega, ati "Turizera ko ubu ari uburyo bwiza bwo kugaragariza abajyanama b’ubuhinzi ko bafite icyo bamariye miliyoni z’abahinzi mu Rwanda".

Dr. Bucagu Charles, umuyobozi wungirije ushinzwe ubushakashatsi mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi avuga ko iki kigega gikwiye kuzabafasha gutekereza uko bakorera hamwe kurushaho, ati "Bakwiye gutangira gutekereza uburyo bwo gukoreshereza amafaranga hamwe mu mishinga ihuriweho".

Dr. Bucagu Charles, umuyobozi wungirije ushinzwe ubushakashatsi muri RAB

Avuga kandi ko iki kigega nigitangira gukora neza bizafasha na Leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa kubatera inkunga bakinyujijemo.