Miss Rwanda, ni irushanwa ngarukamwaka rimaze kumenyekana mu Rwanda aho ubu rimaze imyaka 26 ritangiye, ryeguknywe na Miss Iradukunda Elisa (2017), Miss Mutesi Jolly (2016), Miss Kundwa Doriane (2015), Miss Akiwacu Colombe (2014), Miss Mutesi Aurore (2012), Miss Bahati Grace (2009), Miss Uwera Dalila (1992), na Miss Nubuhoro Jeanne (1991) ari nawe ufatwa nka nyampinga w’imfura mu Rwanda.
Iri rushanwa ryagiye rihura n’imbogamizi nyinshi zirimo n’izishingiye ku mateka y’igihugu cyacu.
Mu bariteguye, mu mwaka wa 2012 ryateguwe na Mashirika, 2014 ritegurwa na Rwanda Inspiration Backup ari nayo iritegura kugeza ubu.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2018, nibwo hamenyekanye abakobwa 20 bahise berekeza i Nyamata aho bari mu mwiherero wa nyuma wo kwitegura by’umwihariko amajonjora azasiga hamenyekanye Miss Rwanda 2018.
Mu birori byabereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali, abakobwa 35 bari baratoranyijwe kugirango bahagararire Intara zabo ndetse n’Umujyi wa Kigali, hatoranyijwemo 20 ari nabo bari muri iyi myiteguro yihariye.
Mu mpanga ebyiri zari zatsindiye guhagararira umujyi wa Kigali hakomeje umwe undi arasigara, uwakomeje ni uwitwa Uwonkunda Belinda naho Umutoni Belise arasigara .
Dore urutonde rw’abagize amahirwe yo gukomeza:
- Ndahiro Uwase Liliane
- Umunyana Shanittah
- Irebe Natasha
- Umunyana Shemsa
- Irakoze Vanessa
- Umuhire Rebecca
- Ishimwe Noriella
- Iradukunda Liliane
- Uwase Fiona
- Irakoze Vanessa
- Umutoniwase Anastasie
- Dushimimana Lydia
- Ingabire Belinda
- Ingabire Divine
- Uwonkunda Belinda
- Umutoniwase Paula
- Uwineza Solange
- Mushombakazi Jordan
- Nzakorerimana Glorie
- Umutoni Charlotte
Tanga Igitekerezo kuri iyi nkuru