Published Tuesday , on 28 May 2019, 22:44:18 by Christophe Hitayezu

Ubushakashatsi bwa minisiteri y’ubuzima bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 28 Gicurasi 2019, bugaragaza ko abana bafite ubumuga mu Rwanda bahura n’ihohoterwa hanze y’ibigo barererwamo gusa.

Ubu bushakashatsi bwari bugamije kugaragaza ihohoterwa rikorerwa abana n’urubyiruko bafite ubumuga bari hagati y’imyaka 13 na 24 kandi baba n’abitabira serivisi z’ibigo bitandukanye byita ku bafite ubumuga.

Dr. Yvonne Kayiteshonga ushinzwe ishami ryita ku buzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), avuga ko abana babajijwe mu bigo icumi ubu bushakashatsi bwagezemo, bagaragaje ko iyo batashye bari mu miryango aribwo bahuri n’ihohoterwa ryaba irishingiye ku gitsina, iryo kubabaza umubiri n’iryo mu mitekerereze mu gihe mu bigo ntaryo bahura na ryo.

Avuga ko kuba bumva bishimiye ibigo kurusha imiryango yabo cyangwa ibarera bitavuze ko birusha ababyeyi kurera, agira ati “Kuba bavuga ko bajyanwa mu bigo n’ababyeyi cyangwa ababarera nabyo ni uko baba babakunze. Kuba mu ngo hari ababahisha hari ubwo baba batinya ko abandi babahohotera”.


Dr. Yvonne Kayiteshonga ushinzwe ishami ryita ku buzima bwo mu mutwe muri RBC

Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kumenya no kumva ko umwana ufite ubumuga ari umwana nk’abandi kuko byagaragaye ko hari n’abahohoterwa ababyeyi ntibabigeze ku nzego zibarenganura kuko bafite ubumuga.

Agira ati “Umwana ufite ubumuga ni umwana nk’abandi, ashoboye gukunda, kwiga akamenya no kuba yatanga inkunga muri gahunda zo guteza imbere umuryango n’igihugu uretse ko we aba akeneye ubundi bufasha bwihariye bitewe n’uburyo yavuze ameze.”

Bamwe mu bitabiriye ishyirwa hanze ry’ubu bushakashatsi, bavuze ko ababyeyi bafite abana nkabo usanga bibatera ipfunwe, bityo ko bikwiye ko hashyirwa ingufu no mu guhindura imyumvire nk’iyi bakunva ko ari abana nk’abandi.

Ibarura rusange ry’abaturage rya 2012, ryerekanye ko mu Rwanda habarurwa abafite ubumuga ibihumbi magana ane na mirongo ine na bitandatu barimo abana bari hagati y’imyaka 15-18 barenga ibihumbi mirongo inani n’icyenda.