Published Sunday , on 26 May 2019, 20:07:24 by Iragena Theophile

Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite Mukabarisa Donatile arasaba abanyafurika gushyira hamwe bagamije kwikemurira ibibazo bibugarije.

Ibi yabivuze ku wa Gatandatu, tariki 25 Gicurasi 2019, ubwo yafunguraga inama mpuzamahanga yateguwe na Pan African Movement ishami ry’u Rwanda (PAM Rwanda) mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’ukwigenga kwa Afurika.


Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Dr. Richard Sezibera, Hon. Mukabarisa Donatile na Protais Musoni uhagarariye PAM Rwanda, mu nama yo kwizihiza umunsi wa Afurika

Ashingiye ku rugero Perezida Kagame Paul atanga, Depite Mukabarisa yasabye abanyafurika muri rusange gushyira hamwe, agira ati “Imyumvire ikwiye kuzamuka, tugakorera hamwe hagamijwe kwikemurira ibibazo bitwugarije [...] Dukwiye guhindura umugabane wacu, tukagera ku byo abaturage bacu baba badutegerejeho"

Depite Mukabarisa avuga ko benshi mu banyafurika bagifite imyumvire yo hasi, aho usanga hari abategereza ko ibicuruzwa biturutse mu Burayi na Amerika birusha ibyo muri Afurika. Agira ati “Urubyiruko rutari ruke buri mwaka rurohama mu nyanja rugerageza kujya gushakira ubuzima bwiza mu yindi migabane n’izindi ngero zigaragaza kwanga umugabane wacu. Ntiducuke ku bakoroni nabo bashaka gukomeza kudusahura.”

Ibiganiro byatanzwe n’impuguke byibanze ku gutegura ahazaza ha Afurika yifuzwa, iterambere rirambye ryayo, Umutekano n’uburezi kuri uyu mugabane inzobere zivuga ko ufite amahirwe atarabyazwa umusaruro ku kigero gikwiriye.



Inama yakozwemo ibiganiro bine byibanze ku mbogamizi Afurika igihura na zo n’icyakorwa ngo irusheho kwigenga no gutera imbere