Published Saturday , on 8 September 2018, 23:24:58 by Jean Claude Muvunyi


Mu gusoza inama nyafurika yiga ku buhinzi, African Green Revolution Forum, AGRF 2018, imaze iminsi ine ibera mu Rwanda , abakuru b’ibihugu biyemeje banasaba buri Munyafurika guteza imbere ubuhinzi.

Amwe muri ayo mahirwe ni uko ubutaka buhingwaho bwose ku isi , ubungana na 60% buri muri Afurika. Ikindi Afurika ifite amazi menshi ku buryo kuvomera imyaka bishoboka dore ko ahenshi hanagwa imvura ihagije.

Ibi barabisabwa mu gihe umubare munini w’urubyiruko ugitinya gushora imari n’imbaraga mu buhinzi.

Ibi bituma umusaruro uguma kuba muke kuko bugikorwa cyane n’abakuze. Ubu ubuhinzi bugira uruhare rwa 32 % ku musaruro mbumbe w’igihugu mu gihe bukorwa n’abasaga 70% nk’uko bigaragazwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare.

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nzeri, yagize ati: “Ubuhinzi bukeneye kwitabwaho by’umwihariko ku bafata ibyemezo muri Afurika, abahanga na ba rwiyemezamirimo.”

Perezida Kagame mu nama ya AGRF yigaga ku iterambere ry’ubuhinzi

Icyo ibihugu byari byitabiriye iyi nama byiyemeje ni ugufungurirana imipaka maze abahinzi bakagurishiriza umusaruro wabo muri Afurika.

Ibi Perezida Kagame abigarukaho yavuze ko Abanyafurika bagomba kwishakamo ibisubizo, bagahahirana ndetse bakanongerera agaciro ibyo bahinga bityo ntibagume guhenderwa mu ngendo za kure ndetse no kugura ibihenze byaguzwe udufaranga duke bidatunganije.

Ubu ibihugu by’Afurika bihahirana ku kigero cya 14% gusa ndetse ibiribwa bikura hanze yayo bitwara amadorali asaga miliyali 80 y’Amerika.

Visi Perezida wa Kenya, William Ruto yavuze ko ubu butaka bugomba kubera Afurika isoko y’iterambere, buhingwamo ibihingwa biberanye na bwo ndetse hakanakoreshwa amafumbire bijyanye ndetse n’imbuto nziza.