Published Saturday , on 10 March 2018, 13:42:49 by Jean Claude Muvunyi

Ku mugoroba wo kuri yu wa 09 Werurwe 2018, abakinnyi bazitabira imikino ihuza ibihugu bivuga ururimi rw‘Icyongereza (Commonwealth games) izaba kuva tariki ya 04 kugera ku ya 15 Mata ikabera ahitwa i Gold Cost muri Australia, babonanye na Minisistiri w’ umuco na Siporo Uwacu Julienne abaha ibandera anabibutsa ko bagomba kwitanga ndetse no kwerekana ko ari Abanyarwanda koko.

Muri iyi mikino u Rwanada ruzajyana abakinnyi 17 harimo batanu bakina umukino wo kwiruka n’amaguru, babiri bakina Beach volley, umwe uterura ibiremereye ariko ufite ubumuga, ndetse n’abandi umunani basiganwa ku magare, bamwe bakazahaguruka ku itariki ya 24 z’uku kwezi naho ab’amagare bazagerayo ku itariki ya gatanu Mata.

Minisitiri Uwacu yibukije aba bakinnyi ko bagomba gushyigikirana kandi bakibuka ko Abanyarwanda babahanze amaso.

Yagize ati ”Ubu mumenye ko mugiye nk‘ingabo z’igihugu. Mugomba gukora uko mushoboye iri bendera rikazamuka kuko atari iryo kujyana ngo muribike.”

Yongeye kandi kubibutsa ko batagomba gutoroka nk’uko byagiye bigaragara kuri bamwe muri bagenzi babo. Yababwiye ko gutoroka watumwe n’igihugu atari ubugwari gusa ahubwo nta n’aho bitandukaniye no kukigambanira.

Areruya Joseph niwe uzaba uhagarariye iri tsinda ry’abakinnyi akaba ari na we washyikirijwe iri bendera, aho yahamirije Minisitiri ko bazakora uko bashoboye kugira ngo ibendera bahawe rizamurwe.

Ambasaderi Munyabagisha Valens ukuriye ’Commutte Olympic’ na siporo mu Rwanda yabwiye Minisitiri n’abanyamakuru ko aba bakinnyi biteguye hejuru ya 90% kandi ko batoranyijwe hakurijwe ubuhanga bwabo.

Uretse abazakina beach volley n’uterura ibiremereye bikorereye amatike mu yindi mikino bazitabira nk’abatumirwa.

Dore urutonde rw’abakinnyi bazerekeza muri Australia bahagarariye u Rwanda:

Abasiganwa ku maguru

1.Nizeyimana Alexis
2.Nishimwe Betty
3.Ishimwe Alice
4.Nyirarukundo Salome
5.Tuyishimire Christophe
6.Sugira James

Abasiganwa ku magare

1.Areruya Joseph
2.Ndayisenga Valens
3.Ukiniwabo Rene Jean Paul
4.Jean Claude Uwizeye
5.Munyaneza Didier
6.Uwizeyimana Bonaventure
7. Ingabire Beatha
8. Imanizabayo Magnifique

Uterura ibiremereye

1. Niyonzima Vedaste

Abakina beach volley

1.Mutatsimpundu Denyse
2.Nzayisenga Charlotte