Published Tuesday , on 12 November 2019, 15:11:05 by Christophe Hitayezu

Minisiteri y’ikoranabuhanga ndetse n’i’Uburezi basabye abanyarwanda umunani bagiye gutyaza ubwenge mu by’ikoranabuhanga mu Bushinwa, kutazitwara nk’abagiye mu butembere ahubwo. Babwiye ko bagomba gukoresha amahirwe babonye bakiga, bakiyungura ubumenyi bushya kuko ibyo batezweho ari ibisubizo ku Rwanda ndetse n’Isi.

Umuyobozi wa HUAWEI mu Rwanda, Yang Shengwan, yavuze ko aba banyeshuri bazagenda ku wa 15 Ugushyingo 2019, aho bazamara ibyumweru bibiri muri Beijing na Shenzhen bahabwa ubumenyi mu koranabuhanga. Avuga kandi ko bazanigishwa umuco w’Abashinwa ndetse bagahabwa ubumenyi ku mikorere ya Internet ya 5G, ibijyanye na Robot n’ibindi.

Ubwo bahabwaga impamba y’ubutumwa n’ibendera ry’u Rwanda tariki 11 Ugushyingo 2019, Leon Mwumvaneza wari uhagarariye Minisiteri y’Uburezi, yabibukije ko batagiye kwitemberera ahubwo bagiye kuzana ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga.

Yagize ati, "Bamwe muri mwe ni ubwa mbere muzaba mugiye mu ndenge, hari n’abazaba bageze hanze y’u Rwanda bwa mbere, hari ibishya byinshi biri imbere yanyu. Si ubutembere mugiyemo, nka minisiteri y’uburezi tuzumva mudutengushye nitwumva mwibereye mu nkuru z’imiturirwa iri mu Bushinwa n’ibindi nka byo, ikibajyanye cya mbere ni uguhaha ubumenyi, turifuza ko muzagarukana ubumenyi bwahindura imibereho y’abanyarwanda"

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yabasabye kwagura imitekerereze, ati "Mutekereze ku bisubizo isi ikeneye kuko muzakemura ibibazo byugarije isi".

Minisitiri Ingabire yagize ati "Nk’uko byagarutsweho, ntimugiye ngo mwirirwe mwirebera imiterurwa, ahubwo uko mwagaruka mukayubaka. Murebe ibyateje imbere u Bushinwa mu bukungu n’ikoranabuhanga, mutekereze uko na hano byagerwaho".


Minisitiri Ingabire Paula ageza ubutumwa ku banyeshuri bagiye kwerekeza mu Bushinwa

Umwe muri aba banyeshuri witwa Umutoni Solange ufite umushinga w’ubucuruzi bwo kuri Internet, yagize ati “Niteguye kwiga byinshi by’umwihariko imikorere ya 5G ndetse n’ikoranabuhanga rya za Robot kandi kiriya ni igihugu cyateye imbere ku ikoranabuhanga cyane.”

Ntagwabira Lambert uhagarariye akanama kakosoye imishinga kagakuramo iyatsinze, avuga ko hakiri icyuho mu mubare w’abakobwa bitabira iyi gahunda, muri 37 batanze imishinga, abakobwa bari umunani gusa, muri bo batatu baratsinda mu bahungu hatsinda batanu.

Iyi gahunda ya HUAWEI yitwa Seeds for the Future, ikorera mu bihugu 96, abanyeshuri basaga ibihumbi 30 baturutse muri Kaminuza zisaga 280 nibo bamaze kuyicamo, mu Rwanda aba mbere bakaba barayitabiriye mu Ukwakira 2018.


Mu gikorwa cyo guha ubutumwa aba banyeshuri


Ubutumwa bwa Minisitiri PIngabire Paula bushingiye ku guhaha ubumenyi