Published Saturday , on 2 March 2019, 15:39:23 by Jean Claude Muvunyi

Ikigo gishinzwe isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda (CMA) cyongeye gutegura amarushanwa ku nshuro ya gatandatu agamije kwimakaza umuco wo kwizigamira mu rubyiruko.

Aya marushanwa amaze kuba ngarukamwaka yitabirwa n’abanyeshuri ba kaminuza gusa, yaba amatsinda cyangwa umunyeshuri ku giti cye.

Uyu mwaka amarushanwa yatangiye ku itariki ya mbere Werurwe akazasoza kuri 29 Werurwe 2019 nyuma yo kujonjora amatsinda n’abandi bakoze neza mu ntara zose.

Igikorwa cyo gutangiza aya marushanwa cyabereye mu mujyi wa Kigali

Umuyobozi w’agateganyo wa CMA, Bundugu Eric yagize ati "Twizeye ko uburyo buboneye bwo kwizera ahazaza heza ku rubyiruko ari ukwizigamira mu buryo bugezweho ndetse n’amahirwe y’ishoramari, aya marushanwa rero twayateguye kugirango adufashe kugera kuri iyo nteko".

Hazahembwa amatsinda atatu ya mbere aho iryambere rizahembwa amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe n’igice, iryakabiri rigahembwa imwe n’ibihumbi magana abiri, naho iryagatatu rukazabona ibihumbi 800.

Abazikorana nabo hazahembwa batatu ba mbere aho uwa mbere azahembwa 500,000frw, uwa kabiri 300,000frw, uwa gatatu akazahembwa 200,000frw.

Ibi bihembo bitangwa n’ibigo by’imari n’imigabane bigatangwa mu buryo bw’imigabane mu rwego rwo kurushaho gucengeza mu rubyiruko umuco wo kwizigamira.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryitezwe ko hazitabira abarushanwa 700 baturutse muri za Kaminuza zisaga 20 zo mu Rwanda, ukazaba ari wo mubare munini witabiriye iri rushanwa kuva ryatangira.