Published Saturday , on 18 April 2020, 21:40:09 by Naomi Irakoze Mugaragu

Ni muri gahunda ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF rifatanije na REB bateguye mu rwego rwo gufasha abana kugirango batumva ko kwiga byarangiye, aho babafasha gusubiramo ibyo bize kuko n’ubundi bari bageze mu gihe cyo kwitegura ibizamini, bakaba banabigisha amwe mu masomo yari ateganijwe kwigwa mu gihembwe cya kabiri ashamikiye ku nteganyanyigisho yo mu Rwanda, amasomo bigira kuri murandasi, Televiziyo na Radio.

Bamwe mu bana bo mu karere ka Huye baganiriye n’ikinyamakuru nonaha.com bakurikira amasomo kuri Radio na Televiziyo bemeza ko azabafasha kwiga no gutsinda neza ubwo amashuli azaba atangiye.

Uwitwa Ishimwe Dukundane Lael, wiga mu mwaka wa kane w’amashuli abanza, ati: “njya kuri radio nkiga siyanse, maze kwiga iminsi ibiri, ibyo niga mbona bizatuma ntsinda kuko ubu ndi kubifata mu mutwe”.

Ashimwe Joanah wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuli abanza, ati: “twiga imibare ikinyarwanda, igifaransa, kandi iyo turi kubyiga turabifata, bizatuma tugira ubwenge, iyo utize bikugiraho ingaruka, nidusubira ku ishuri tuzaba abambere ku buryo tuzajya twandika tukumva turabyumva.”

Aba bana bishimira ko bari kwiga kandi bakaba bumva bizabafasha, gusa bakanenga bagenzi babo baba batari gukurikira aya masomo, bavuga ko bishobora kuzabagora bageze ku ishuli.

Shima Joany, wiga mu wa gatatu, amashuli abanza ati; “ibi turimo nidusibira ku ishuri bizadufasha kwibuka no kutibagirwa ibyo twize, abatari kwiga bo nababwira ko batazagera ku mwanya wa mbere”.

Shimwa Keza Kelia, wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuli abanza ati: “iyo twiga tuba tubyumva n’ababyeyi baradufasha kugirango ibyo tutumvise neza badusobanurire, ibi bifasha mu gutsinda ibizamini, kubona amanota meza, kongera ubwenge bwinshi mu byo wize, abatari kwiga nababwira gukurikira aya masomo kugirango nidusubira ku ishuli bakatubaza ibyo twize bazabone icyo bavuga kandi iyo wizeneza uratsinda”.


Shimwa Keza Kelia, yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuli abanza

Ababyeyi b’aba bana nabo bemeza ko iyi gahunda yo kwiga kuri Radio na Televiziyo ari nziza cyane, kandi ko babafasha kugirango babyumve neza, bakanenga ababyeyi baba batita ku myigire y’abana babo muri ibi bihe.

Gaju ufite abana babiri biga mu mashuri abanza ati: “abana banjye bakurikira ukubiri saa mbiri n’igice twigana n’uwo mu wa mbere saa munani n’igice uwo mu wa kane. Ni gahunda nziza idufasha, igafasha n’abana bagakurikira amasomo aho gukubagana, bizadufasha ko ibi bihe turimo birangiye basubira ku ishuli bagakurikira neza”.

Uwizeyemana Marie Rose, ufite abana batatu biga mu mashuli abanza ati: “nk’ababyeyi tubibutsa amasaha, n’ubwo nabo baba bayibuka, gusa biga turi kumwe nabo ku buryo iyo barangije tubasubirishamo tunabafasha mu byo batumvise neza, aya masomo atuma abana batibagirwa ibyo bize, abafasha kumva ko ubuzima bwabo bw’ishuri butahagaze, igihe bazaba basubiye ku ishuli ntibizaba nk’aho ari uguhera ku busa, ababyeyi twabagira inama zo gufasha abana, bakareba ibyo batumva, bizatuma abana bakunda kwiga ndetse babone ko twifatanije nabo mu myigire yo mu rugo.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB Dr Irene Ndayambaje, avuga ko iyi gahunda isaba ubufatanye bw’abana, ababyeyi n’abarezi kugira ngo icyo yashyiriweho kizagerweho neza. Ati: “igihe urugendo rw’amashuri ruzasubukurirwa, tuzahera aho twari twasubikiye, ariko ntabwo tuzakoresha imbaraga nyinshi mu gihe ababyeyi n’abarezi bazaba barabyitayeho bagafasha abana aya masomo ni ingenzi cyane, ubu turimo kuyakirigita, kugirango kwiga nibisubukurwa bizorohere abana, abarezi ndetse n’ababyeyi”.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF rivuga ko muri ibi bihe bya covid19 riri gutanga ubufasha butandukanye mu bihugu burimo nko kuba mu buzima bari gutanga ibikoresho bisanzwe bifasha mu buzima, udupfukamunwa,… ikindi kandi ngo bari gukorana na leta n’abaturage mu gushishikariza abaturage gukomeza ingamba zo kwirinda covid19, bakanakorana na REB ngo amasomo akomeze kandi twifashishije ingengabihe yo mu Rwanda mu kiganiro yagiranye na RBA, umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda Julianna Lindsey ati: “singombwa ko abana batakaza amasomo mu gihe amashuli afunze, turi gukorana n’ibihugu bitandukanye kugirango abana bakomeze amasomo yabo cyane cyane dukoresha Radio”.

Uretse amasomo atangirwa kuri murandasi, kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wagatandatu w;amashuri abanza, bariga hakoreshejwe Radio Rwanda, Radio Maria, Radio 10, nk’uko umuyobozi wa REB yabidutangarije, naho mu mashuri yisumbuye bahereye ku bo mu wa gatatu no mu wa gatandatu kuko bitegura gukora ibizamini bya leta ariko ngo mu minsi iri imbere n’abandi bazabongeraho aba bo bakaba bigira kuri televiziyo, aba bakaba basabwa kudapfusha ubusa aya mahirwe cyane cyane nk’abakurikira amasomo kuri murandasi, kuko ngo bishobora kubatoza ko n’igihe bazaba bageze muri kaminuza bitabasaba kujya mu mahanga bashobora kwigira kuri murandasi doreko ibigo by’itumanaho byakuyeho ikiguzi, iyo bafunguye urubuga rwa REB nta mafaranga agenda.