Published Friday , on 5 October 2018, 19:13:29 by Jean Claude Muvunyi

Abarimu babaye indashyikirwa bahembwe

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu ku rwego rw’umujyi wa Kigali byabereye mu Karere ka Gasabo, Umunyabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Munyakazi Isaac yahamije ko kugeza ubu nta mwarimu uragaragarwaho n’umusaruro muke bitewe n’uko ahembwa amafaranga make.

Munyakazi yashimye abarezi kuko bakora akazi kabo nk’impano kandi bakanezezwa no kubona hari abo bageza ku rwego rushimishije aho kwita ku cyo bakuramo.

Yagize ati: "Ubu umusaruro abarezi bacu batanga urashimishije kuko nta wari bwice akazi ngo kuko yinubira umusaruro kamuha. Kuba umushahara wabo utajyanye n’agaciro k’ibiribwa ku isoko na Leta irabibona kandi ikomeje gushakisha uko yabikemura dore ko na bo bazi amikoro y’igihugu uko angana”.

Akomeza avuga ko Leta iri gukora uko ishoboye ngo mwarimu abone icyubahiro akwiye. Anakomeza ashishikariza abarezi gukoresha neza umwarimu SACCO Leta yabashyiriyeho ubaha inguzanyo yishyurwa ku nyungu nto kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Muri ibi birori uwakoresheje neza iyi nguzanyo ku rwego rw’intara yahembwe moto ndetse n’umwarimu wahize abandi ku rwego rw’intara.

Mu mujyi wa Kigali Mukangenera Bertilde wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Kimironko ya kabiri niwe wahembewe gukoresha neza inguzanyo y’Umwarimu SACCO, akaba yahembwe moto na mudasobwa.

Mukangenera avuga ko SACCO ari yo igenzura abatetse inguzanyo bakanayikoresha neza, maze igatangaza uhemberwa guhiga abandi.

Yakomeje avuga ko we akora ubucuruzi no kubaka amazu akayagurisha, bityo bikamufasha kwishyura neza no kwiteza imbere.


Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi n’umuyobozi w’Akarere ka Gasabo bahereza Moto y’ishimwe umwarimu witwaye neza

Naho Uwimana Pierre Celestin wigisha kuri GS. Kabuga catholic niwe wahize abandi mu mujyi wa Kigali. Yavuze ko ibanga yakoresheje ari ukwitangira akazi no kuba inyangamugayo haba ku kazi ndetse n’aho atuye. Yavuze ko kuba yarabashije kugarura abana 12 bari barataye ishuri harimo n’umwe uba iwe kuko atagiraga umuryango kandi ari umuhanga ndetse no gushinga Club zikemura ibibazo by’abana, ari bimwe mu byamuhesheje amanota akabasha guhembwa moto.

Abahize abandi ku rwego rw’imirenge mu gihugu hose bahembwe mudasobwa.

Muhongerwa Patricia ushinzwe imibereho myiza mu Mujyi wa Kigali na we wari witabiriye ibi birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa mwarimu yasabye abarezi kurushaho gutanga uburezi bwubakiye ku muco n’indangagaciro nyarwanda kuko byazagira uruhare rufatika mu guca ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse n’inda zitateguwe.

Uyu munsi wizihizwaga ku nshuro ya 17, ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti "Umwarimu w’umwuga kandi ushoboye, isoko y’Uburezi n’Uburere bifite ireme".