Published Thursday , on 12 July 2018, 13:17:00 by Bucyibaruta Kabera Samson

Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yabaye tariki 9 Nyakanga 2018 ihuje abayobozi bakuru muri MINEDUC, MINALOC, Intara n’uturere hagamijwe kureba ibyateza imbere ireme ry’uburezi, ujyanye no kubuza abarimu kwinjirana telefone mu ishuri ntiwakiriwe neza n’abarimu kuko basanga bisa no kwivuguruza.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ya tariki 11 Nyakanga 2018 NONAHA.com iftiye kopi, umuyobozi w’akarere ka Rulindo yandikiye imirenge mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi myanzuro, yagize ati “Nta telefone zemewe mu mashuri, nta Munyeshuri wemerewe gutunga Telefone ku ishuri kandi nta mwarimu wemerewe kwinjirana Telefone mu ishuri, uzarenga kuri iri bwiriza azafatirwa ibyemezo.”

Bamwe mu barimu bavuga ko babona uyu mwanzuro usa no kwivuguruza dore ko ngo no mu byo bigisha harimo abakenera telefone, umwe muri bo wigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Burega muri Rulindo ariko utarashatse ko dutangaza amazina ye agira ati “uyu mwanzuro urimo kwivuguruza, mu mwaka wa 2009 batanze telefone zo kwigishirizaho mu ishuri mu mashuri abanza, uyu mwaka umushinga w’Abongereza witwa BLF (Basic Learning Foundation) na wo utanga izindi zizajya zifashishwa mu masomo, sinibaza ukuntu ireme barishakira muri telefone”.

Uwitwa Theoneste Mutemberezi ukorera mu rwunge rw’amashuri rwa Burehe muri Rulindo, agira ati "mbona telefone kuyifashisha mu ishuri nta kibazo, doreko hari na gahunda yo gushyiraho Smart Classroom, nyikoresha nk’inkoranyamagambo, kuko gucakanyura mu bitabo bitwara umwanya munini, wenda izitari Smartphone zo zabuzwa kujyanwa mu ishuri, ariko Smartphones zo zikora byinshi".

Umwarimukazi wo mu rwunge rw’amashuri rwa Butangampundu we yagize ati “Telefone niyo nkoresha nk’inkoranyamagambo ndayikenera cyane iyo ndimo kwigisha, kuko nigisha ibinyabuzima n’ubutabire hari ibinyisoba ndi mu ishuri nkayiyambaza, ahubwo baduhe murandasi ihoraho, kandi bituma ntata igihe njya gushaka ibyo nifashisha mu isomo”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac, avuze ko uyu mwanzuro atawuzi uwafashwe ari urebana n’abanyeshuri, ati "Uwo ntawo nzi, icyo twemeje ni ibirebana n’abanyeshuri, cyakora icyo nemera ni uko nta mwarimu wemerewe kuvugira kuri telefone igihe ari mu ishuri".

Kubuza telefone mu kazi abakozi ba Leta byatangiriye ku baganga, ni icyemezo cyafashwe na Minisiteri y’Ubuzima ndetse gitangira gushyirwa mu bikorwa muri Werurwe 2017.

Ibaruwa y’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo isaba gushyira mu bikorwa imyanzuro