Published Thursday , on 10 January 2019, 18:40:40 by Christophe Hitayezu

Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda iravuga ko kuva tariki 15 Mutarama 2019, abasaba uburenganzira (Visa) bwo kujya mu bihugu 19 byo muri Schengen bazajya babikorerwa na VFS Global, icyemezo cyo kuyitanga gikomeze kuba icya Ambasade.

Schengen ni agace kagizwe n’ibihugu by’uburayi 26 byahuje ubutemberanire n’amabwiriza agenda imipaka ndetse n’impapuro z’inzira, mu Rwanda hakaba hahagarariwe ibihugu 19 muri byo byose bikazajya bisaba Visa muri VFS Global aho gukorerwa kuri Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda nk’uko byari bisanzwe.

Ibyo bihugu ni Austria, Repubulika ya Czeck, Estonia, Finland, u Bufaransa, u Budage, u Bugereki, Hungary, u Butaliyani, Latvia, Lithuania, Luxembourg, Malta, u Buholandi, Portugal, Slovania, Espagne, Swede n’u Busuwisi.

VFS Global ni isosiyeti ikorana na za Leta 62 ku Isi mu bijyanye no gusaba Visa, ikazajya iba ari yo yakira ibyangombwa ku biro byayo biri i Kigali, ariko ku bashaka Visa z’igihe gito (iminsi 90) zo kwerekeza muri biriya bihugu. Izajya inabikora kandi ku bashaka Visa z’igihe kirekire (kirenze iminsi 90) ku berekeza mu Bubiligi na Luxembourg.

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Benoit Ryelandt, avuga ko ibyo VFS Global izajya ikora ari ukwakira ibyangombwa bisaba Visa, kugenzura ko byuzuye ndetse no kwakira amafaranga ya Visa gusa, yagize ati "Icyemezo cyo gutanga cyangwa kwanga gutanga Visa kizakomeza gufatwa na Ambasade, VFS Global ntago izatanga Visa ahubwo izajya yegeranya ibisabwa ariko icyemezo cyo kuyitanga gifatwe na Ambasade".

Hariprasad Viswanathan uhagarariye VFS Global mu Rwanda avuga ko kuba bahawe izi nshingano bizorohereza cyane abashaka Visa kuko ibyo akeneye byose azajya abisanga hamwe adasiragiye, agia ati "Ubusanzwe abashaka Visa bajyanaga ibisabwa, bakajya kwishyura cyangwa gufotoza ibyangombwa ahantu hatandukanye, ariko ubu azajya aza byose asohoke abirangije, aho twakirira ibisabwa niho hazajya haba hari n’umuntu wakira amafaranga, ukeneye gufotoza inyandiko tubimufashe bitabaye ngombwa ko asiragira ajya gushaka serivisi zijyanye n’igikorwa cyo gusaba Visa".

Imibare y’abanyarwanda bakenera kujya muri biriya bihugu igenda yiyongera kuko mu gihe mu mwaka wa 2013 abasabye Visa bari ibihumbi bitanu, uyu mwaka ushize wa 2018 hasabye abagera ku 9500, gusa bose siko bemererwa kubera impamvu zitandukanye kuko muri bo abazemerewe bangana na 85% ry’abasabye.