Published Monday , on 22 July 2019, 19:13:35 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Igihugu cya Iran cyatangaje ko cyafashe abatasi 17 b’ibiri bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe ubutasi, CIA. Bamwe muri bo bakaba barakatiwe urwo gupfa.

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse, Minisitiri w’Ubutasi wa Iran yavuze ko aba bafashwe barimo bakusanya amakuru ku hantu h’ingenzi muri Iran nko mu ngabo n’ahakorerwa ibitwaro bya kirimbuzi.

Ibi Perezida Trump yabiteye utwatsi avuga ko iyi ari raporo yuzuyemo ibinyoma, mu butumwa yanyujije kuri Twitter, bwagiraga buti ’’Raporo ya Iran ivuga ko bafashe abatasi ba CIA, ni ikinyoma. Ukuri kurimo ni zeru. Yuzuye ibinyoma gusa n’icuramitwe nka rya rindi ngo barashe Drone zacu. Si byiza kubeshya, bariya nta gitekerezo bafite ku cyo bakwiye gukora. Ubutunzi bwabo bwarapfuye, bugiye kuzamba kurushaho, Iran ni umwanda.’’

Ibi bije bikurikira umwuka mubi wakunze kuranga Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran mu byumweru bishize.

Umwaka ushize Perezida Trump yari yahagaritse imikoranire mu by’intwaro na Iran kandi abafatira ibihano bijyanye n’ubukungu.

Kuri uyu wa mbere ni bwo Leta ya Iran yatangaje ko mu mezi 12 ashize, yagiye ifata abatasi kugeza mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.

Mu kwezi gushize Iran yarashe Drone za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizishinja kuvogera ikirere cyabo, gusa igisirikare cya Amerika cyari cyamaganiye kure aya makuru y’ubushotoranyi, ahubwo kivuga ko zari kure mu Nyanja nta kubangama kwari guhari.


Amasengesho yabaye ku wa Gatanu, i Tehran muri Iran yari ayo kwamagana Amerika

Aha Amerika yashinje Iran ibitero bibiri byibasiye ibigega by’amavuta byari mu kigobe cya Oman, gusa Leta ya Iran ibitera itwatsi.

Ibi bihugu byombi bikomeje kurebana ay’ingwe cyane cyane kuva aho Leta Zunze ubumwe za Amerika zifatiye ibihano bishingiye ku bukungu Iran kandi zigashinja Iran gucura ibitwaro bya kirimbuzi, ibi Iran ifata nk’ubushotoranyi budafite ishingiro.