Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Werurwe 2018 nibwo abanyamakuru n’aba DJ batoye abahanzi 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star igiye kuba ku nshuro ya munani, aho bamwe mu bahabwaga amahirwe batabashije gukomeza.
Mushyoma Joseph uyobora East African Promoters itegura iri rushanwa rya Bralirwa, yabwiye itangazamakuru ko kubonamo impinduka bishimishije. Yagize ati "Guma Guma igomba kugibwamo n’ubikwiye. Twebwe akazi kacu ni uguha abashinzwe gutora uburenganzira kandi twizeye ko aba bakomeje ari bo koko abanyamakuru babonaga ko babikwiye.”
Bamwe mu bategura iri rushanwa
Bamwe mu banyamakuru bo batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuze ko ukubura kwa bamwe mu bahabwaga amahirwe gushingiye ku kutubahiriza gahunda.
Umwe wagarutse kuri Bull Dog yavuze ko akunze kwica gahunda nk’igihe yatumiwe mu bitaramo ndetse no kwishongora ku banyamakuru.
Mushyoma abajijwe ku ho iri rushanwa rizabera, yavuzee ko uko rizagenda bizatangarizwa mu kiganiro n’abanyamakuru kizaba ku wa Gatanu tariki 16 Werurwe 2018.
Amajwi yafunguriwe kandi abarirwa mu ruhame, abatoye basabwe kujyana abo batoye muri envelope zifunze neza kandi zisinyweho n’ubuyobozi bw’ibitangazamakuru cyangwa ibigo bakorera
Dore abahanzi 10 bakomeje muri Primus Guma Guma ya 8:
Hip Hop
Khalfan
Jay C
RnB
Bruce Melody
Christopher
Amatsinda
Active
Just Family
Afrobeat
Uncle Austin
Mico The Best
Ab’igitsina gore
Queen Cha
Young Grace
Abandi bahabwaga amahirwe harimo nka Bull Dog, Yvery, Davis D, Oda Paccy ndetse na Marina.
Iri rushanwa ngarukamwaka rimaze kuba ubukombe dore ko ritanigeze rivugwamo gucika intege kw’abaritegura ndetse rikaba rinubakira ubushobozi abaryitabira kuko uryegukanye ahita ahabwa miliyoni 24 z’amanyarwanda.