Published Saturday , on 2 February 2019, 00:32:58 by Christophe Hitayezu

Ni kenshi abahinzi bagaragaza ko ibigo by’imari bidakunze gutanga inguzanyo ku mishanga ijyanye n’ubuhinzi ahanini kubera kutizera aho ubwishyu bwava biturutse ku bibazo biba mu buhinzi ngo kurumbya, ibiza n’ibindi, ubu bwo banagaragaje ko n’aho zitanzwe hatitabwa ku gihe ibyasabiwe inguzanyo byerera.

Mu isoza ry’umushinga umaze imyaka itatu ukorerwa mu Rwanda w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi, FAO, hibanzwe ku kureba imbogamizi abahinzi bahura na zo, ni umushinga witaye ku myumbati n’amata, harebwa uruhererekane rwose kuva ku muhinzi mworozi kugera ku ruganda, imwe mu mbogamizi zagaragajwe harimo n’imikoranire n’ibigo by’imari itaranozwa.

Ubwo hagaragazwaga ibibazo umushinga wabonye mu duce wakoreyemo, havuzwe ko banki iha inguzanyo umuhinzi yaba agiye guhinga nk’ibihingwa byerera igihe kirekire, banki ikazaza kwishyuza bitarera kandi ari byo bigomba kuvamo ubwinshyu.

Hanagaragajwe kandi ikibazo cy’isoko ry’umusaruro aho usanga uruganda ari nka rumwe mu karere kose kandi ari rwo rugura umusaruro wose w’abahinzi, akenshi umusaruro ukarenga ubushobozi bwarwo.

Gusa bamwe mu bahinzi bavuga ko uyu mushinga wafashije kumvisha impande zitandukanye zirebwa n’ibibazo by’abahinzi.

Bashimike Emmanuel uhinga imyumbati mu karere ka Ruhango, agira ati “Hari harimo gutinya amabanki ariko n’amabanki ugasanga ntaha abahinzi agaciro, uyu mushinga wahuje impande zose zirmo abahinzi, inganda n’amabanki baganirizwa ku mikoranire. Ubu iyo duhuye turubahana, bakumva ko umuhinzi hari uruhare afite mu iterambere rya banki”.

Gbehounou Gualbert uhagarariye FAO mu Rwanda, avuga ku kibazo cy’imikoranire hagati y’abahinzi n’ibigo by’imari binaterwa n’icyuho muri politiki ibigenga, avuga ko umuhinzi ubwe adahagije ahubwo ko n’uruhare rwa Leta rukenewe, yagize ati “Amabanki avuga ko ubuhinzi burimo ingorane nyinshi, bakeneye ingwate, ibi rero bikeneye politiki ya Leta ibyishingira”.

Gbehounou Gualbert uhagarariye FAO mu Rwanda n’uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’uburayi nawo watanze inkunga muri uyu mushinga

Dr. Semwaga Gustave ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko ibintu byose ari urugendo kandi ko hari byinshi bigenda bikorwa, gusa yemera ko kuba ibigo by’imari byihutira kwishyuza ari imbogamizi agasaba ko bikwiye kumvikana ko umushinga w’ubuhinzi utandukanye n’indi mishanga.