Published Sunday , on 18 November 2018, 22:33:06 by Christophe Hitayezu


Ubushakashatsi bwagaragaje ko inzuki nyinshi zipfa zicwa n’imiti ikoreshwa mu buhinzi, izi mfu zikagira uruhare mu igabanuka ry’umusaruro w’ubuki igihugu cyakabaye kibona, gusa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi, RAB, bo ntibemeranywa na bwo kuko ngo hari ubwo inzuki zipfa bikitirirwa imiti kandi hari n’ubwo abari ari inzara cyangwa izindi mpamvu.

Ibi byagarutsweho tariki 16 Ugushyingo 2018 mu gisa n’impaka ndende hagati y’abayobozi bashinzwe ubuhinzi n’aborozi b’inzuki bazwi nk’abavumvu mu biganiro byari bigamije kurebera hamwe iterambere ry’umwuga w’ubuvumvu n’icyakorwa ngo umusaruro butanga urusheho kuba mwishi kandi mwiza.

Nizeyimana Edouard ni umworozi w’inzuki mu nkengero za Pariki y’Akagera ubimazemo imyaka isaga 20, agira ati “Ikibazo cy’imiti iterwa mu myaka ikica inzuki kibaho, urugero nkatwe twegeranye n’umushinga uhinga ibigori ariko kuko twegeranye inzuki zacu zirapfa cyane”.

Nizeyimana avuga ko mu mwaka ushize inzuki zabo zapfuye kubera iyo miti bigabanya umusaruro bari kubona hafi ho 80%.

Mukantwari Mediatrice utunganya ubuki kandi agakorana n’abavumvu bo ku nkengero za Pariki ya Nyungwe, avuga ko ikibazo cy’ikoreshwa ry’imiti gihari kandi gikomeye, agira ati “Natwe dukorera ku nkengero za Pariki y’igihugu ya Nyungwe mu turere dutanu. Ikibazo cy’inzuki zipfa tugisanga cyane ahegereye aho RAB ituburira Imbuto, twe tubona ari ikibazo gikomeye”.

Mukantwari atanga ibitekerezo

Ubushakashatsi bwakozwe na FIOM bwagaragaje ko imiti ikoreshwa mu buhinzi yica inzuki ku kigero cya 78%, ni ubushakashatsi butavuzweho rumwe na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’Ikigo gishinzwe ubuhinzi RAB kuko bifuje ko hakwiye gukorwa ubundi bubwuzuza.

Willy wari intumwa ya RAB muri ibi biganiro yavuze ko atemeranywa neza n’ubu bushakashatsi kuko butagaragaza ishusho y’igihugu, yagize ati “Mu gihe cyo kubaza numvaga bari kureba n’ibigo bitandukanye kugirango babone amakuru afatika bashobora gutangaza, iyo ukoze ubushakashatsi ukabaza abantu, rimwe na rimwe amakuru nk’ayo ntuyagenderaho ngo uyatangaze. Ibintu byica inzuki ni ibintu bitandukanye, zirapfa iyo ikirere gihindutse, zishobora gupfa kubera indwara, zishobora gusonza zigapfa, zishobora gupfa kubera Imiti nabyo ntago tubihakana, ariko ni ibintu bisaba ubushakashatsi bwimbitse”.

Avuga ko yigeze guhamagarwa i Nyamagabe bamubwira ko inzuki zapfuye kubera imiti yagerayo agasanga zishwe n’inzara.

Umuyobozi w’ishami rifite ubworozi bw’inzuki mu nshingano muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Nyirishema Felix agaragaza ko ubu bushakashatsi budahagije, agira ati “Imiti turayikeneye, ariko n’ubuki turabukeneye, ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi miti yica inzuki, ariko hari n’ubundi natwe dukora, tunabasaba ko bazana ubwabo tukabuganiraho ku rwego rwa Minisiteri mu rwego rwa politiki, ariko twumve ko Imiti yo mu buhinzi idakabije kwica inzuki mu Rwanda”.

Akomeza agira ati “Ubu bushakashatsi bwakorewe ahantu hato no mu gihe gito, tukaba dusaba ko hakorwa ubundi kandi ntibibe kubaza aborozi b’inzuki gusa ahubwo hakaba habazwa n’abandi bashakashatsi ndetse hakanakorwa ipimwa muri laboratwari kugirango koko ibyatangajwe na buriya bushakashatsi buto bibashe kwemezwa”.

Yavuze kandi ko hari Imiti iri gukorwa mu bireti byitezwe ko itazaba igira ingaruka ku nzuki.

Abayobozi mu nzego zitandukanye basobanura bimwe mu bibazo biri muri uyu mwuga

Kuva mu mwaka wa 2016, umusaruro w’ubuki wagiye ugabanuka uva ku biro 27778 ugera ku biro 22332 mu mwaka wa 2017 naho imibare y’uyu mwaka ikagaragaza ko hamaze kuboneka ibiro 17636 by’ubuki