Published Sunday , on 3 February 2019, 20:25:26 by Christophe Hitayezu

Bamwe mu borozi mu bice bitandukanye mu Rwanda bavuga ko bavunika cyane, bakagurirwa amata ku mafaranga make cyane ugereranyije n’ibyo bashora mu bworozi.

Niyishaka Alex ni visi Perezida wa Koperative Jyambere Mayaga yo mu Karere ka Nyanza, avuga ko amafaranga 170 ahabwa umworozi kuri litiro ari make cyane, agira ati “Urebye ibyo uba watanze ngo ugere kuri litiro y’amata ntago bikwiranye n’igiciro, iki ni ikibazo rusange dufite ino aha mu Mayaga”.

Niyishaka Alex, umworozi akaba na visi Perezida wa Koperative Jyambere Mayaga

Iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 276 igurirwa amata n’ikaragiro rya Nyanza Dairy, koperative ifata amata y’aborozi ku mafaranga 170 ku litiro yo igahabwa amafaranga 210, ubuyobozi bwayo bugasaba ko nibura koperative yahabwa 250 ku buryo umworozi nawe abona hejuru ya 200 kuri litiro kubera ko korora bivuna.

Munyemana Wellars ni Perezida wa koperative KOGAK yo mu karere ka Rulindo, avuga ko umworozi bamuha amafaranga 200 kuri litiro avanwaho igiceri cya 20 cyangwa 30 cy’uwayamugereje ku ikusanyirizo nabo bakayagurisha 220 kuri litiro ku mushoramari bafitanye amasezerano, agira ati “Igiciro amata ariho mu Rwanda ntago kijyanye n’imvune umworozi agira ngo abone amata, birakwiye ko amata ahabwa agaciro igiciro kikiyongera nibura litiro ikagura nka 300 kuko umworozi aravunika kugirango amata aboneke”.

Uyu muyobozi avuga ko iki giciro cyagenwe na Minisiteri nta ruhare aborozi babigizemo nibura ngo batangemo ibitekerezo. Gusa avuga ko ku itariki 29 Mutarama basuwe n’abadepite bakabaha ibitekerezo, bityo ko yizeye ko ubwo byashyikirijwe inteko ishinga amategeko wenda byazahabwa agaciro.

Twizeyimana Jean Pierre ni umworozi wo mu murenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo, avuga ko cyane cyane mu bihe by’izuba ari bwo aborozi bahendwa cyane, gusa akongeraho ko amafarana 200 ari make cyane ugereranyije n’ibigenda ku nka.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Semwaga Octave, we avuga ko iyo igiciro cy’amata kijya gushyirwaho hitabwa ku bitekerezo by’aborozi, agira ati “Mu by’ukuri twe tuba turinda aborozi kuko abahinzi n’aborozi usanga bafite imbaraga zo gukora ibituma umusaruro uboneka ariko iyo bageze ku by’imicururize usanga baba badafite imbaraga cyane ngo bagiri ijwi ryatuma bashobora kwihagararaho ngo babone igiciro cyiza, twe rero tujyamo tukaganira na bo, n’abanyanganda n’abandi bose babifitemo inyungu kugirango turebe icyatuma umworozi adahomba, nabo ubwabo barabizi baba bahari ntago dushobora kubishyiraho badahari”.

Aborozi bahinduye inka borora byagabanya imvune bikongera inyungu

Abenshi mu borozi twaganiriye batubwiye ko boroye inka z’Ifirizoni, ni inka abahanga mu bworozi bemeza ko n’ubwo zikamwa menshi ariko n’ibizigendaho haba ku bwatsi, amazi n’imiti usanga ari umurengera, wagereranya umukamo n’ibyo wayitanzeho ugasanga umworozi agwa mu gihombo.

Iyi ni imwe mu mpamvu Leta y’u Rwanda yatangiye kuvugurura amatungo ngo hongerwe inka zo mu bwoko bwa Jersey kuko ari zo zitwara bike kandi n’umuturage w’ubushobozi buke yabasha korora.

Inka za Jersey zitwara bike zigatanga umukamo mwinshi

Kanakuze Valens ushinzwe gahunda muri Send a Cow iri gufatanya na Leta kuvugurura ubworozi bw’inka mu Rwanda, avuga ko Jersey ari inka irya ubwatsi buke kandi igahaga ukabibona, ikabyara buri mwaka kandi igakamwa cyane nk’uko byanatanzweho ubuhamya na Kanyange Jeannette wo mu karere ka Nyanza mu murenge wa Muyira woroye izo nka.

Kanakuze Valens ushinzwe gahunda mu muryango Send a Cow