Published Friday , on 23 November 2018, 13:30:54 by Igorora Iritararenga Dieudonne


Mu gace ka Herat, muri Afghanistan hashize imyaka ine nta mvura ihagwa, ibi bikaba byaragize ingaruka ku baturage binyuze mu buhinzi aho abaturage bo muri aka gace badatinya no kwihekura bagurisha abana babo kugirango babone ikibatunga n’abasigaye.

Nk’uko CNN dukesha iyi nkuru yabyanditse aya mapfa yatumye abantu basaga 275,000 basuhuka, abagera kuri 84,000 basuhukira mu mujyi, abandi 182,000 basuhukira mu gace ka Badghis nk’uko raporo y’umuryango w’abibumbye ibigaragaza.

Umubyeyi waganiriye na CNN yahisemo kugurisha umwana we w’umukobwa w’imyaka itandatu nyuma yo kwicirwa umugabo agakubita hirya no hino akabura ubufasha, yagize ati ’’Amapfa yatumye mpunga agace nari ntuyemo, mpungana n’abana banjye batatu, gusa naje nziko nzabona ubufasha hano, gusa nta bufasha nabonye. Nta yandi mahitamo mfite uretse gutanga umwana wanjye ngo mbashe kugaburira abasigaye.’’

Kuri ubu umwana w’uyu mubyeyi witwa Akila w’imyaka 6, ni we ugomba kugurishwa ku muntu wemereye uyu muryango amadolari ibihumbi bitatu.

Uyu mubyeyi yakomeje agira ati ’’Natanze umwana wanjye Akila, nta mafaranga mfite, nta biryo mfite, mbese nta yandi mahitamo nari mfite.’’

Mu gihe ufata amafoto ya CNN muri aka gace yabazaga uyu mubyeyi niba Akila hari icyo abiziho, yagize ati’’ Uriya ni umwana ntacyo abiziho, yagenda arira cyangwa aseka agomba kugenda nta kundi, gusa nta mubyeyi wakwifuza kugurisha umwana we aya ni amaburakindi.’’

Najmuddin waguze Akila ngo asanga yakoze igikorwa cy’ubugiraneza, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa CNN, yagize ati ’’Ni ineza mbakoreye, n’ubwo nanjye ndi umukene ariko ndabafashije kuko nta mikoro bari bafite, nta byo kurya cyangwa amafaranga bari bafite, biriya bihumbi bitatu, nzagenda mbishyura gake gake nko mu myaka ibiri cyangwa itatu nzaba nyasoje.’’

Uyu mugabo yakomeje avuga ko muri aka gace ibi ari nk’umuco kuko usanga n’abantu bakuru bagura abana bakabagira abagore.

Undi mugabo wo muri aka gace utashatse kwivuga amazina yavuze ko yigeze kugurisha umwana we w’imyaka 4, aho yagize ati ’’Hari umuntu nari mbereyemo amadeni, ampa amahitamo abiri, ngo mwishyure cyangwa atware umwana wanjye, nta bwishyu nari mfite naremeye atwara umwana wanjye.’’

Uyu mwana Akila w’imyaka itandatu yagurishijwe Najmuddin ku madolari ibihumbi bitatu kuko ngo aka kana yari yaragasezeranyije umuhungu we, Sher Agha, w’imyaka 10. Ku ikubitiro hatanzwe amadolari 70.