Published Tuesday , on 15 January 2019, 22:40:07 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Umutwe w’iterabwoba Al-Shabab wigambye igitero cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 15 Mutarama 2019 kuri hotel Dusit D2, mu gace kitwa RiverSide i Nairobi.


Abantu barimo bahungishwa

N’ubwo nta mubare w’abantu bahitanywe n’iki gitero uratangazwa na Leta ya Kenya, abakozi b’iyi hotel batangaje ko bagiye kumva bakumva ibisasu biturika nabo bagakwira imishwaro bakiza amagara yabo.


Abantu barwanaga no gukiza amagara yabo.

Ibiro ntaramakuru by’abanyamerika, Associated Press, dukesha iyi nkuru, byashyize amashusho hanze agaragaramo imodoka zanyuranagamo zivana abantu hafi y’iyi hotel izwiho kwitabirwa n’abakire.


Umusirikare wa Kenya, yitegura guhangana n’abagizi ba nabi (Photo: Reuters)

“Biteye ubwoba . Ibyo nabonye biteye ubwoba, igihe nirukaga ngana hanze nabonye umuntu wakomeretse bikabije, ari inyama nsa, nta mahirwe yo kubaho nabonaga agifite," ni ibyatangajwe na Charles Njenga, umwe mu batangabuhamya utashatse kuvuga byinshi.

Undi utashatse kuvuga amazina ye n’igihunga cyinshi yagize ati "Nari nihishe. Bagenzi banjye bari bakwiriye imishwaro bakiza amagara yabo, gusa ntibyari byoroshye."

Yakomeje agira ati “Sinabonye uwarashe, gusa byari ibyihebe by’abiyahuzi ndakeka."

Hari abatangaje ko babonye inkomere nyinshi nk’uko abantu batandukanye bagiye babitangaza nk’uko ikinyamakuru Independent cyabyanditse.

Umwe mu nkomere eshanu zajyanywe ku bitaro bya MP Shah yapfuye mu gihe abasigaye barimo kwitabwaho, nk’uko byatangajwe na Toseef Din, umwe mu bayobozi ufasha mu kwita ku nkomere.

Umuryango mpuzamahanga wita ku mbabare, Croix Rouge wavuze ko amavuriro ane yamaze kwakira inkomere z’iki gitero.

Ni igitero kibaye nyuma y’umunsi umwe urukiko rukuru rwa Kenya rutangaje ko rugiye kuburanisha abantu batatu bashinjwa igitero n’ubundi cyagabwe na Al Shabab ku nzu z’ubucuruzi za Westgate Mall, hari muri 2013, gihitana abantu 67. Hari nikigeze kugwamo abanyeshuri muri 2015.