Published Wednesday , on 4 July 2018, 08:52:20 by Uwimana Joselyne


Intara y’amajyaruguru igaragaza ko gahunda ya Girinka igeze ku kigero cya 98% ariko abadepite bavuga ko bitagikwiye ko bakomeza kugaragaza ubwinshi bw’inka zatanzwe ahubwo hakwiye kujya hagaragazwa akamaro zagiriye abazihawe.

Abadepite bavuka mu ntara y’Amajyaruguru bakoranye inama n’abayobozi batandukanye bayobora iyi ntara barebera hamwe ibyagezweho, umunyamabanga w’intara agaragaza ko gahunda ya Girinka igeze kuri 98%, abadepita bavuga ko ibi atari byo ahanini bikwiye kurebwaho ahubwo bakarebye icyo zamariye abazihawe.

Depite Mureketete Marie Therese yagize ati ‟Ntabwo dukwiye kujya tureba inka zatanzwe gusa kuko hari n’abazihabwa ntizigire icyo zibamarira ugasanga rimwe na rimwe baranazigurana bakabihera ibimasa ngo nibyo bigira ifumbire, ibyo ni ibintu bibabaje cyane kuba umuntu yumva icyo ashaka ku nka ari ifumbire gusa biba bibabaje, tugomba guhindura imyumvire yo kumva ko twatanze inka nyinshi gusa ahubwo dukwiye kujya twita ku kamaro izo twatanze zagize”.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi JMV yavuze ko bagiye kujya babikurikirana, yagize ati "Ubu tugiye gushyira imbaraga ku bahawe inka kuko twumvise bavuga ko hari abasigaye bazivunja bakabihera ibimasa, byaba bibabaje rero kuba abantu bumva ko akamaro k’inka ari ifumbire gusa ntibabe batekereza nibindi kuko inka zigira akamaro kenshi, ibyo tugiye kubikurikirana cyane ”.

Gahunda ya Girinka imaze gutera intabawe kuko usanga uturere twishi tugeze ku kigero kiri hejuru ya 85% ariko muri iyi ntara hagiye hagaragaramo ibibazo bitandukanye aho hari bamwe babona bageze igihe cyo kwitura bagahinduza ugasanga yituye imbi idahuye n’iyo yagombaga gutanga, abandi ugasanga baravunjishamo ibimasa.