Published Tuesday , on 18 September 2018, 13:56:52 by Uwimana Joselyne

Abavugazi gakondo bo mu Ntara y΄Amajyaruguru no mu Turere twa Nyabihu na Rubavu basabwe kuba bandebereho mu mwuga wabo wo kuvura, kugira ngo barusheho kugarurirwa ikizere n΄abo baha serivise z΄ubuvuzi n΄Igihugu muri rusange.

Ubu butumwa babuhawe ubwo basozaga amahugurwa bari bamazemo icyumweru yaberaga mu Karere Musanze, aho baherewe impanuro zitandukanye z΄uko bagomba kwitwara mu kazi kabo ka buri munsi.

Umuyobozi wungirije w΄urugaga rw΄abavuzi gakondo mu Rwanda, Twambazimana Dieudonne bagomba gukora nk΄uko kera bakoraga kugira ngo bakomeze bizerwe,
ati "Kera ubuvuzi bwa kizungu butarashyirwaho abavuzi gakondo nibo bavuraga indwara zitandukanye, kandi bakagirirwa icyizere n΄abo bavuraga, niyo mpamvu tubasaba kuba bandebereho bagakora bitanze kandi neza birinda kuvuga ko bavura indwara zose nyamara bidashoboka, amasomo dukuye aha ni amwe mu yazatwunganira kurushaho kunoza umwuga wacu neza."

Umuyobozi w΄Ishuri rikuru ry΄ubumenyi ngiro INES Ruhengeri ari naryo ryateguye aya mahugurwa, Hagenimana Fabien avuga ko aya mahugurwa agamije gushimangira isano aba bavuzi bafitanye n΄abaturage

Yagize ati "Kaminuza ntabwo itanga ubumenyi gusa, ahubwo igomba gukorana neza n΄abaturage, abavuzi gakondo ntibakunze kwizerwa n΄abaturage n΄izindi nzego z΄ubuvuzi, aya mahugurwa azabafasha kwiyumvamo icyizere bakanoza imikorere yabo bagakorera mu mucyo bityo cya cyizere kikagaruka n΄Igihu kikabizera kurushaho."

Umuyobozi w΄ishami ry΄umuco n΄imibanire y΄abantu muri komisiyo y΄Igihugu ikorana na INESCO, Kajuga Gerome avuga ko ubumenyi buhari ariko bukeneye kuvugururwa n΄amategeko agashyirwaho

Agira ati "Abavuzi gakondo bafite ubumenyi bakuye kubisekuru byabo hari n΄ababukomoye kuri bagenzi babo, ariko bukeneye kuvugururwa, umuntu ntabeshye ko avura indwara zose kuko ntibishoboka, ahubwo tumenye ngo uyu ashoboye izihe ndwara, azivura ku ruhe rwego, bakamenya gukorera hamwe kandi mu mucyo, hanyuma nayamategeko agashyirwaho akabafasha kunoza imyitwarire."

Abitabiriye aya mahugurwa basaga 50

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abavuzi gakondo basaga ibihumbi bitatu, bakaba basaba ko bahabwa amategeko kugira ngo bibafashe kwibumbira mu mashyirahamwe.