Published Sunday , on 1 December 2019, 12:05:59 by Uwimana Joselyne

Abagore bari muri RPF inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru, basoje ukwezi k’umuryango bari barahariye ibikorwa byo gufasha abatishoboye babubakira inzu zo kubamo ndetse banabagenera ibikoresho bitandukanye. Basoreje mu karere ka Gicumbi mu murenge wa bwisige aho batashye inzu y’umukecuru Nyirabukeye Elevania w’imyaka isaga 97 utagiraga aho kuba.


Inzu nshya ya Nyirabukeye Elevania

Ni nyuma yo kuzenguruka uturere tugize iyi ntara bubakira umugore umwe mu karere ndetse bakabaha imyenda, ibyo kurya ndetse n’ibikoresho byo mu rugo bitandukanye.

Nyirabukeye Elevania avuga ko yari yarimuwe aho yari atuye akajyana gucumbikishwa kuko inzu yabagamo yari yarasenyutse inkuta ebyiri asa nurara hanze.

Agira ati "Ndashimira abagore bo muri FPR bantekereje bakabona ko nkwiye gusaza neza, ubu niyo napfa mfite aho baza kunkura. Ubundi inzu yari igiye kungwaho banjyana mu baturanyi ngo babe bancumbikiye, none ubu nabonye iyajye bampaye n’ibyo kurya, ibitenge byo kwambara nta kibazo rwose ubu ngiye kongera kuba inkumi, ndabashimiye rero ntakindi narenzaho".


Nyirabukeye mu nzu yubakiwe

Mukangango Donathila ahagarariye urugaga rw’abagore mu karere ka Gicumbi, avuga ko batoranije uriya mukecuru kuko yari ababaye Kandi ko yari abikwiye.

Yagize ati "Uriya mukecuru inzu yabagamo yari ifite inkuta zasenyutse ariho aba n’umwuzukuruwe utwite, ukabona birababaje! Twashyizemo ingufu turitanga kugirango umukecuru nk’uriya abone aho kuba. Twanamuhaye n’ibuhumbi ijana byo kuzatangiza umushinga umuteza imbere we n’uriya mwuzukuruwe babana".

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi JMV avuga ko ko aba bagore Ari abo gushimirwa kuko bari gufasha Leta gukemura ibibazo by’abatagira aho kuba.


Guverineri Gatabazi ashyikiriza amafaranga Nyirabukeye

Guverineri Gatabazi yagize ati, "Muri iyi ntara turacyafite abantu benshi bafite amazu yashaje cyangwa se bamwe batanayafite, iki gitekerezo rero cy’abagore bibumbiye mu muryango wa RPF inkotanyi bagize cyo kubakira bagenzi babo bakanabagurira ibikoresho byo mu rugo, barakoze Kandi baritanze, n’abandi bose bajye bareberaho, bagiye bakora nka bo ibyo bibazo byakemuka tutiriwe tugora Leta kuko natwe ubwacu turashoboye".

Aba bagore bamaze kubaka inzu eshanu muri iyi ntara aho buri karere bagiye batoranyamo umugore umwe ukennye kandi utagira inzu bakamwubakira bakanamuha ibikoresho byo munzu, ibyo kurya, imyambaro ndetse n’amafranga ibihumbi ijana byo gutangira umushinga, ibi bikorwa byose bikaba byarabatwaye asaga miriyoni 28.

Intara y’Amajyaruguru kuri ubu ifite amazu agera kuri 370 igomba kubaka bitarenze uku kwezi kwa 12 kuko bihaye intego ko bagomba kugera muri 2020 nta muntu n’umwe ugifite ikibazo cyaho kuba.