Published Tuesday , on 14 July 2020, 21:46:28 by Naomi Irakoze Mugaragu


Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Ubwo kuri uyu wa kabiri taliki 14 Nyakanga 2020, habaga umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri mushya w’intara y’amajyepfo madamu Kayitesi Alice ndetse na Gakire Bob wari uyoboye iyi ntara by’agateganyo, nyuma y’uko Gasana Emmanuel wayiyoboraga ahagaritswe ku mirimo ye, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yibukeje ko umuturage ari we shingiro ry’ishingano z’uyu muyobozi mushya.

Minisitiri Shyaka yavuze ko guverineri mushya ataje gufata inshingano za ba Meya, ko ahubwo ari umuyobozi wabo, kandi ko bose nk’abayobozi bakorera abaturage.

Yagize ati: “Mu byo dukora byose uretse na guverineri na meya twese nk’abayobozi umuturage ni ishingiro ry’inshingano zacu. Umuturage rero ni we tureba, ni we duharanira guteza imbere, ni we dukorera, ni we dushyashyanira mu igenamigambi, ufite intege nke cyangwa ukeneye kwitabwaho tukamwitaho, ariko by’umwihariko tugatekereza n’uko ufite intege nke zakwiyongera, kandi umuturage w’intara wese akaryoherwa n’igihugu cye.”

Minisitiri Shyaka kandi yabwiye abayobozi b’uturere ko mu minsi yashize uyu guverineri yari mugenzi wabo ariko ko ubu ari umuyobozi wabo, kandi bagomba kuyoboka, anibutsa guverineri ko iyi ntara atari bwo ikivuka, ko hari ibyo abamubanjirije bakoze agomba gusigasira ariko agashyiraho n’ake, ndetse asaba inzego zose harimo n’iz’umutekano kuzafasha guverineri mushya kuzuza inshingano ahawe.


Abiganjemo ba Meya b’uturere two muri iyi Ntara bitabiriye iki gikorwa

Guverineri mushya Kayitesi Alice yavuze ko mu byo bazakora ari ukwihutisha imishinga yadindiye ku bufatanye n’uturere. Yaguze ati: “Ni ukuba hafi uturere, gukurikirana imishinga ikorerwa mu turere, ibikorwa biteza imbere abaturage, imihigo y’uturere ndetse no kwita ku mutekano w’abantu n’ibintu.”

Madamu Kayitesi abaye guverineri wa gatandatu w’iyi ntara y’Amajyepfo, yahawe impano zirimo n’umupira wanditseho uwo mubare gatandatu. Ubu asimbuye Gasana Emmanuel wahagaritswe kuri iyi mirimo na Perezida Paul Kagame tariki 25 Gicurasi 2020.


Kayitesi Alice, Guverineri wa Gatandatu w’Intara y’Amajyepfo