Published Wednesday , on 16 May 2018, 21:09:07 by Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gicurasi 2018, Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi, REB, cyasubiranye inshingano zo gucunga amashuri yisumbuye nderabarezi (TTC) zari zimaze imyaka isaga 6 zicungwa n’ishami nderabarezi rya Kaminuza y’u Rwanda (icyahoze ari KIE).


Prof. George Njoroge uyobora Kaminuza y’u Rwanda ishami nderabarezi ahererekanya ububasha n’umuyobozi mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje Irené

Uworwabayeho Alphonse, umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishuri nderabarezi, ushinzwe ishami ry’uburezi bw’ibanze ari naho amashuri nderabarezi yabarizwaga, avuga ko inshingano bari bafite bazikoraga neza, gusa imbogamizi ikaba mu mitere y’amategeko ya Kaminuza y’u Rwanda.

Yagize ati "Itegeko rishyiraho kaminuza riteganya ko umwana ujyamo yiyandikisha muri kaminuza ariko TTC zibarirwa mu mashuri yisumbuye, ubwo rero mu rwego rw’itegeko nta hantu bari bari, iyo niyo mbogamizi nyamukuru kuko byatumaga ingengo y’imari ibagenewe itaboneka".


Mu muhango w’ihererekanyabubasha

Umuyobozi wa REB, Dr. Ndayambaje Irené avuga ko gusubirana mu nshingano amashuri yisumbuye nderabarezi byatewe n’impinduka zagiye zibaho mu burezi cyane cyane mu mashuri makuru ndetse na Kaminuza aho za Kaminuza zasabwe kureberera amashuri makuru hanyuma uburezi bw’ibanze by’umwihariko bugahabwa ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi (REB).

Akomeza agira ati "Ubu noneho TTC na zo tugiye kuzireberera mu buryo bwihariye, kuko muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi ni nk’aho zitari ziri neza aho zigomba kuba ku buryo no kugirango zitabweho zibone ibitabo n’ubundi bufasha baburaga uko bazifasha, ubu ubwo zigiye mu maboko ya REB tugiye kuzitaho kugirango koko zinabe umusembo wa rya reme ry’uburezi dushaka."

Abayobozi bamwe bayobora aya mashuri biruhukije kuko ngo hari byinshi byabagoraga birimo no kubona imfashanyigisho, kuba Kaminuza itazibahaga kubera kutagira ingengo y’imari y’amashuri yisumbuye ndetse na REB ntizibahe kuko atari ho babarizwaga byatumaga akenshi bazigurira, ubu bikaba biri mu byakemutse.

Umuyobozi wa TTC Save iherereye mu karere ka Gisagara, Frere Ndagijimana Focus, avuga ko kuba amashuri nk’iryo ayobora asubijwe muri REB ari byiza cyane kuko nayo agiye kujya abona ubufasha nk’ubwo REB igenera andi mashuri.

Rumwe mu ngero z’imbogamizi bahuraga na zo, Frere Ndagijimana agira ati "Nka njye ubwanjye naje kuri REB gusaba ibitabo bambwira ko batadushinzwe, mfata amafaranga njya kubyigurira. Ugasanga biriho ikirango (Logo) cya REB ariko ugasanga biri kugurishwa mu maguriro y’ibitabo, ibyo byanteye kwibaza impamvu tutabihabwa kandi turi amashuri nk’andi".

Frere Ndagijimana, umuyobozi wa TTC Save

Uretse ibitabo aya mashuri ya TTC agiye kujya ahabwa nk’andi mashuri abanza n’ayisumbuye, biteganyijwe ko n’abarimu bayo bazajya bahugurwa ndetse bakanahabwa izindi mfashanyigisho zose REB igenera amashuri ifite mu nshingano.