Published Saturday , on 5 August 2017, 04:16:13 by Christophe Hitayezu

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaje ko Umukandida w’Umuryango wa FPR Inkotanyi Paul Kagame ari we ukomeje kuza ku isonga mu majwi y’agateganyo kuri 40% y’amajwi imaze kwakira kugeza ubu, Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga aratungurana yanikira Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda.

Mu gihe igikorwa cyo gutangaza amajwi kigikomeza, Paul Kagame mu turere hafi ya twose yaje hejuru ya 98%.

Nkuko bigaragara muri rusange, Umukandida Mpayimana Philippe akomeje kuza imbere ya Frank Habineza ku majwi y’uturere amaze gutangazwa.

Mu majwi y’agateganyo kuri 40% mu Karere ka Kicukiro, Paul Kagame yatowe na 48489 =97.6%, Habineza atorwa na 403 (0.81%) naho Mpayimana Philippe atorwa na 478 (0.96%).

Mu Karere ka Kirehe, Paul Kagame yatowe n’abaturage 22956 =99.22%, Frank Habineza 17 =0.07% naho Mpayimana atorwa na 133 =0.57%.

Perezida Kagame yiyamamazaga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ari kumwe n’abandi bakandida babiri aribo: Frank Habineza uyobora Ishyaka rya Green Party na Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga.

Akarere ka Ngoma

Paul Kagame: 106674 = 98.77%
Frank Habineza: 102 = 0.09%
Phillipe Mpayimana: 1109 = 1.03%

Akarere ka Musanze

Paul Kagame: 16350 =98.84%
Frank Habineza: 35 =0.21%
Phillipe Mpayimana: 133 =0.8%

Akarere ka Burera

Paul Kagame: 219822 =98.75%
FrankHabineza: 606 =0.27%
PhillipeMpayimana: 1622 =0.73%

Ukurikije ubwitabire bw’abantu bitabiraga ibikorwa byo kwiyamamaza, Kagame Paul niwe wari ushyigikiwe n’Abanyarwanda ibihumbi n’ ibihumbi ku buryo byagaragariraga buri wese ko ari we uzegukana itsinzi mu matora y’Umukuru w’igihugu.

Akarere ka Bugesera

Paul Kagame: 49394 =99.02%
Frank Habineza: 99 =0.2%
PhillipeMpayimana: 287 =0.56%

Akarere Nyarugenge

Paul Kagame: 17119 =99.63%
Frank Habineza: 5 =0.03%
Phillipe Mpayimana: 9 =0.05%

Akarere ka Kicukiro

Paul Kagame: 48489 =97.6%
Frank Habineza: 403 =0.81%
PhillipeMpayimana: 478 =0.96%

Perezida Kagame wari washoje manda ya kabiri yemererwaga n’Itegeko Nshinga, yaje gusabwa n’Abanyarwanda barenga miliyoni 4 kuzongera kwiyamamaza aho babigaragarije mu gikorwa cy’itorwa rya referendumu cyabaye mu mpera z’umwaka ushize.

Ibyakurikiye

Komisiyo y’igihugu y’amatora imaze kubona 74% by’amajwi y’agateganyo, mu gihugu hose abakandida bakurikiranye mu buryo bukurikira.

Paul Kagame: 5,433,890 =98.66%
Phillipe Mpayimana: 39,620=0.72%
Frank Habineza: 24,904 =0.45%

Ibyakurikiye byamenyekanye tariki 5 Kanama

Nyuma y’aho Komisiyo y’amatora yakiriye amajwi yose (100%) mu turere twose tw’igihugu, itangaje ko by’agateganyo amajwi ateye atya ku rwego rw’igihugu:

Frank Habineza: 31633=0.47%
Philippe Mpayimana: 49117= 0.73%
Paul Kagame:6,650,722=98.63%