Published Tuesday , on 10 April 2018, 18:57:04 by Christophe Hitayezu

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, USA, zigaragaza nkongwa idasanzwe (Fall Armyworm) muri Afurika nk’ikibazo kiyihangayikishije bitewe n’umubano zifitanye n’ibihigu bigize uyu mugabane. Zibinyujije mu muryango mpuzamahanga wazo utera inkunga ibikorwa by’iterambere mu bindi bihugu, USAID, zashyizeho gahunda yihariye yo gufasha ibihugu bya Afurika guhangana na nkongwa idasanzwe.

Mu kiganiro kuri telefone n’abanyamakuru bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mata 2018, Regina Eddy ushinzwe ishyirwamubikorwa rya politiki ya USAID mu gashami kihariye ka Nkongwa idasanzwe, yavuze ko iki cyonnyi kibangamiye bikomeye ubuhinzi kandi ko giteza igihombo mu buhinzi kigera kuri miliyari 6 buri mwaka.

Regina Eddy mu kiganiro n’abanyamakuru bo muri Afurika ndetse na za Ambasade za Amerika zose mu bihugu bya Afurika [Ifoto: US Africa Media Hub]

Nkongwa idasanzwe imaze kugaragara mu bihugu bisaga 35 bya Afurika byiganjemo ibyo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ubukana bwayo bwatumye USAID ishyiraho itsinda ryihariye rishinzwe kurwanya iki cyonnyi (Fall Armyworm Taskforce).

Regina avuga ko Amerika ikorana bya hafi na Leta z’ibihugu bya Afurika mu kurwanya iki cyonnyi cyibasira ibihingwa by’amoko asaga 80 byiganjemo ibinyampeke.

Avuga ko muri Afurika abahinzi bahura n’inzitizi ikomeye y’ubumenyi mu kurwanya nkongwa idasanzwe, yagize ati "Hari imbogamizi ebyiri zikomeye zirimo iyo guhererekanya ubumenyi bugezweho ndetse no kugeza ubumenyi bujyanye n’igihe mu bihugu bya Afurika. Turifuza ubuhinzi bujyanye n’igihe muri Afurika, ibihingwa byiza ndetse n’umusaruro mwinshi".

Ibinyujije muri gahunda ya Feed the Future, USAID yashyizeho ibihembo ku muntu wese uzabasha kugaragaza uburyo bw’ikoranabuhanga bwakwifashinzwe mu kurwanya Nkongwa Idasanzwe, ababishaka bakohereza ubwo buryo bitarenze tariki 14 Gicurasi 2018.

Regina Eddy yavuze ko Nkongwa idasanzwe ntaho izajya kuko itakurwaho burundu, gusa icyo abahinzi bakwiye gutozwa ni uburyo bwizewe bwo kuyirwanya nk’uko barwanya ibindi byonnyi ku buryo itangiza ibihingwa bikagira ingaruka ku musaruro.


Nkongwa idasanzwe yangiza burundu igihingwa igezeho

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibihingwa, FAO, riherutse gutangiza imishinga ibiri mu turere dutandatu tw’u Rwanda igamije gufasha abahinzi kurwanya Nkongwa idasanzwe.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshima Gerardine aherutse kugaragaza ko mu gihembwe gishize ubukana bw’iki cyonnyi butateje ikibazo mu gihugu kuko inzego zitandukanye zafatanyije mu kukirwanya.