Published Friday , on 11 May 2018, 11:46:41 by Christophe Hitayezu

Kuri uyu wa Kane tariki 10 Gashyantare 2018, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yatangaje ko igihugu cye cyatanze miliyoni 43 z’amafaranga y’u Rwanda yo gufasha abasenyewe n’ibiza, mu mvura ikomeye yaguye kuva muri Mutarama uyu mwaka.

Inkunga yanyujijwe mu muryango ’CARE’ izafasha Leta y’u Rwanda gutanga ubufasha bwihutirwa ku miryango yatoranyijwe na Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no kurengera impunzi (Midimar), ihabwa cyane cyane ibikoresho by’isuku no gufasha mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.


Ambasaderi Peter Vrooman

Iyo nkunga ibarirwa mu bihumbi 50 by’amadorali ya Amerika itanzwe nyuma y’imvura y’umurindi yaguye kuva mu kwezi kwa Mutarama mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no kurengera impunzi (MIDIMAR) itangaza ko iyo mvura yahitanye abantu bagera ku 180, isiga abaturage benshi basenyewe inzu zigera ku 9974, yangiza imyaka y’abaturage, imihanda, ibyumba by’amashuri, insengero n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye.

Leta ya Amerika ibinyujije mu Kigo gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) isanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda, kuko irugenera inkunga ingana na miliyoni 150 z’amadorari ya Amerika buri mwaka, ashyirwa mu mishinga y’uburezi, ubuzima, iterambere ry’ubukungu n’imiyoborere myiza.