Published Sunday , on 9 December 2018, 01:39:01 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Marco Asensio ni umunya Esipanye, ukinira Real Madrid, uyu musore akaba yarabengutswe n’amakipe arimo Liverpool n’andi yo mu Bwongereza. Uretse Asensio hari n’abandi bakinnyi barimo barashakishwa n’amakipe atandukanye mu rwego rwo gukomeza ubuhangange bwayo.

Turahera kuri Marco Asensio ushakishwa cyane cyane na Liverpool yo mu bwongereza bivugwa ko yamutangaho miliyoni 160 z’amayero.

Mu gihe igura n’igurisha ry’amakinnyi rizaba ritangiye muri Mutarama 2019, amakipe yo muri shampiyona yo mu Bwongereza izwi nka English premier league arimo nka Manchester city, Manchester United, Chelsea, Arsenal, Liverpool na Tottenham yose ari ku isonga mu ya ryamiye amajanja ngo azabe ari yo atwara ab’intyoza mu bakinnyi.

Ni muri urwo rwego amakipe yandi aba ahangayitse ko abakinnyi yirereye igakuza baba bagiye kwigira ahandi, kuri ubu ikipe ya Borussia Dortumund iri ku nkeke ku mukinnyi wayo Christian Pulisic aho arimo arahatanirwa n’amakipe nka Chelsea, Manchester United na Liverpool

Christian Pulisic indi mpano igiye gukurwa muri Dortumund ifatwa nk’akarima k’ibigugu.

Zack Steffen, uyu ni umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Leta zunze Ubumwe za Amerika arashakishwa na Manchester city, ni nyuma y’uko umunyezamu w’iyi kipe Claudio Bravo avunikiye kandi ngo bizamara igihe kirekire.

Zack Steffen wifuzwa na Manchester city

Mesut Ozil muri Manchester United.

Umudage Mesut Ozil, ukinira Arsenal biravugwa ko atishimiye kubanza ku ntebe y’abasimbura ubwo Arsenal yakinaga na Bournemouth, ababirebera hafi bakavuaga ko uyu mugabo yaba atekereza gusohoka mu ikipe y’abarashi, aho ngo Manchester united irekereje guhita imusamira mu kirere.
Ousmane Dembele muri Liverpool

Uyu mufaransa w’imyaka 21, bivugwa ko nta rukundo agaragarizwa i Camp Nou n’ubwo ntako ataba yagize ngo abahe ibyishimo bityo akaba yaba azajya kubishakira i Anfield ku kibuga cya Liverpool mu kwa mbere.

Mugenzi we bakinana Arturo Vidal avuga ko Dembele ari umukinnyi bakeneye gusa bakwiye guha urukundo, mu kiganiro n’itangazamakuru ku kibazo cy’uko Dembele yakwigendera, Vidal yagize ati ’’ Uyu ni umukinnyi dukeneye, atsinda ibitego bya ngombwa cyane, rero akeneye kugaragarizwa urukundo niba dushaka kumugumana.’’

Mu mukino wahuje ikipe ya FC Barcelona na Atletico Madrid uyu Dembele niwe wabakuriye ikipe mu menyo ya rubamba, abishyurira igitego cyari cyatsinzwe na Diego Costa banganya 1-1.