Published Wednesday , on 13 February 2019, 17:56:33 by Christophe Hitayezu


Mu mwaka wa 2018, amafaranga u Rwanda rwinjije avuye mu kohereza kawa mu mahanga yiyongereyeho miliyari zisaga enye na miliyoni 425 ugereranyije n’uwari wawubanjirije wa 2017.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gashyantare ubwo hafungurwaga inama mpuzamahanga ya kawa yaherukaga kuhabera mu myaka 10 ishize.

Inama yahuje abaturutse mu bihugu 21

Ikigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi, NAEB ndetse n’ikigo cy’iterambere, RDB, byagaragaje ko mu mwaka wa 2018 kawa yinjirije u Rwanda miliyoni zisaga 69 z’amadorari y’Amerika (asaga amafaranga y’u Rwanda miliyari 61 na miliyoni 65) avuye ku yari yabonetse mu mwaka wa 2017 angana na miliyoni 64 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 56 na miliyoni 640 mu mafaranga y’u Rwanda).

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2018-2019 NAEB ivuga ko iteganya umusaruro ungana na toni 24 500 zizinjiza miliyoni 74.574 z’amadolari ya Amerika, naho mu mwaka wa 2019-2020 ikizera toni 26 000 zizinjiza miliyoni 80.000 z’amadorali.

Ibihugu u Rwanda rwoherezamo kawa ku isonga hari u Busuwisi (37%), Amerika (24%), u Bwongereza (10%), Singapore (9%), Uganda (8%), u Bubiligi(5%), Australia (1%), u Buyapani (1%), Kenya (2%), Koreya y’Epfo (1%), Malta (1%) na Afurika y’Epfo (1%).

Dr Celestin Gatarayiha ushinzwe ishami rya kawa muri NAEB avuga ko mu rwego rwo kongera umusaruro n’ubwiza bwawo, iki kigo gikurikiranira hafi abahinzi kibaha amahugurwa ndetse n’inyongeramusaruro kuko ku isoko mpuzamahanga umwimerere wa kawa ari ikintu kitabwaho cyane.

N’ubwo avuga ibi ariko, bamwe mu bahinzi ba kawa bo mu karere ka Rulindo baherutse gutakira abadepite ko ifumbire NAEB yohereza itabageraho, bakibaza niba itoherezwa uko bikwiye cyangwa bikorwa ikanyerezwa, ni ibigaragaza ko inyongeramusaruro zibagezeho uko bikwiye uruhare rwa kawa mu iterambere ry’igihugu rwaruta uko ruhagaze ubu.

Afungura iyi nama, umuyobozi wa RDB yashimangiye ko kawa ifite akamari kanini ku bukungu bw’u Rwanda ndetse n’abayihinga by’umwihariko.

Umuyobozi wa NAEB, Amb. Kayonga George William yavuze ko ari ibyo kwishimira ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu guteza imbere kawa, yagize ati "Mu myaka 10 ishize twagurishaga mu mahanga kawa idatunganyije mu buryo ihita inyobwa, ariko ubu hagati ya 55% na 60%, twohereza kawa ya mbere ’speciality coffee’ ", avuga kandi ko mu myaka 10 ishize u Rwanda rwari rufite inganda zibanze zitunganya kawa (washinga stations) zigera kuri 50 gusa ariko ubu zikaba zimaze kurenga 300.

Amb.Kayonga George William ageza ijambo ku bitabiriye inama ya kawa

Hagarutswe kandi no kuba kawa ikoresherezwa mu gihugu yariyongereye, kuko mu myaka 10 ishinze ahantu hamwe gusa ari ho hacururizwaga kawa itunganyije mu buryo ihita inyobwa, ariko ubu hirya no hino mu gihugu ukaba wahasanga aho wanywera kawa y’umwimerere.

Kugeza ubu mu Rwanda hari abahinzi ba kawa basaga ibihumbi 355 bayihinga ku buso busaga ibihumbi 35.