Published Tuesday , on 23 August 2022, 10:57:19 by Aisha Umukobwa

Hashize iminsi mu Rwanda mu bitangazamakuru no kumbuga nkoranyambaga hagaragara cyane inkuru n’ibiganiro bigaruka ku ifoto ya Mugabekazi Liliane yamugaragazaga mu ikanzu ibonerana ku kigero cyo kubona akenda k’imbere yari yambariyeho, bikamuviramo gufungwa aregwa ‘Gukora ibiterasoni mu ruhame’

Ni ibiganiro bitavugwagaho rumwe, bamwe bamaramaje mu gutanga ibitekerezo birwanirira uburenganzira bwo kuba umuntu yakwambara uko ashaka abandi bakavuga ko bidakwiye kwambara ibigufi n’ibibonerana bikabije; bakabigereranya no guta umuco nyarwanda ukayora ico.

Aba bashingira ku kuba mu gihe cyabo nta mukobwa washoboraga kwambara ibyo yita ibiteye isoni ubu bakumva ko byahora bityo,bagafata imyambarire y’umuntu nk’ikiranga imyitwarire ye.

Abandi bakemeza ko ibihe bihinduka kandi bigahindukana abo bisanze, ari nacyo gituma imvugo ‘Ab’ubu’ igendana iteka na buri jenerasiyo.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na NONAHA.COM bavuga ko n’ubwo iyo mvugo (Ab’ubu) ijyana n’ibihe byose ariko ngo ab’ubu bo bararengera cyane.

Bagashima uburyo ubuyobozi bwitwaye mu ifungwa n’ifungurwa rya Mugabekazi. Ngo n’ubwo bitatinze ariko byahaye ababyeyi uruvugiro ndetse binakebura urubyiruko rwumvaga ko rwemerewe byose.

Mukangabe Leonila afite abana batatu, abakobwa babiri n’umuhungu umwe bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 18.
Ati: “ Nti yaba yambaye ubusa ngo umutegeho indi myitwarire mizima.Ubundi nk’umubyeyi muraganira ukamwereka ibikwiye ariko waba udahari akikorera ibyo ashaka

Na twe mu gihe cyacu hari ibyo tutumvikanagaho n’ababyeyi bacu, bavuga ko mu gihe cyabo byaziraga na twe tukabagora kubyumva ariko ibyo kwambara ubusa, gusinda n’udukungu tw’ibiyobyabwenge ntibyabagaho pe!

Ab’ubu bo batuma amabere yikora utonsa rwose.cyakora Leta ubwo yabakebuye na twe byadusubije ijambo”

Nyirabarera Veronique we ati: “ Si abakobwa b’ubu, si abahungu bose kimwe!abahungu bafite inyogosho ziteye isoni,abakobwa bo ikintu cy’imyambarire,cyo gusinda no gutaha bwije babigize ibintu bisanzwe(…)

kuba baramufunze byatanze nk’ icyikango mu bana b’ubu ariko na twe bituma twongera kugira icyo twavuga da!”

Leta irasama ibyo yasandaje…

N’ubwo aba babyeyi bashima uburyo ubuyobozi bwakebuye Mugabekazi n’urundi rubyiruko muri rusange bemeza ko bufite uruhare runini mu kwangirika kw’imyitwarire yarwo.

Mukangabe ati: “Ubundi byapfuye mu myaka yashize batubuza kwihanira abana. Umwana yahanwaga n’umubyeyi we cyangwa undi wese umubonye akora amafuti ariko byataye agaciro(…)

Uyu mukuru (umukobwa we) yigeze gutaha satatu z’ijoro nanga kumufungurira bimwe byo gukanga umwana ;natunguwe no kubona yagiye kumpamagariza abanyerondo badutegeka gufungura, ise afunguye baramwiyama .

Bitangira buhoro buhoro nyine! none ubu byarenze ihaniro ngo ni bwo bagiye kujya barabafunga? Umubyeyi aravuga ngo yahohoteye , yagira ngo aramuganirije atuje umwana ati ibyo ni ibiturage.”

Nyirabarera yunzemo ati: “Hari ibihano twahanishijwe tukiri abana kandi biratugorora, ejo bundi tugiye kumva twumva ngo kirazira kunyuza akanyafu ku mwana, abana nabo barabyigishwa tubura ijambo.

Ejo bundi aha umwana yaburanye na se mu nteko y’abaturage ngo ni uburenganzira! Ibintu byaradukomeranye nyine bizasaba impuhwe z’Imana naho Leta yo rwose gufunga ngo bakoze ibiteye isoni, ibitagiteye isoni se ni ibihe ahubwo?”

Ibiteye isoni mu ruhame ni ibiki?

Itegeko nomero 135 ryo mu gitabo cy’amategeko y’u Rwanda agena kandi agahana ibyaha ivuga ko umuntu wakoze ibiterasoni mu ruhame abihanirwa.

Iti: “Iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2), ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi maganatanu (500) ariko kitarenze miliyoni imwe (1000.000).”

Amategeko ni umurongo ngenderwaho ushyirwaho ukanatora n’itsinda runaka ry’abantu kugira ngo abafashe kumva no gukora ibintu kimwe ndetse akanagena n’ibihano byanditse ,bikaba ihame ryumvikanyweho na bose ubirenzeho agahanwa.

Kugira ngo bihinduke,bisaba nanone kongera kubyumvikana bigatorwa ko icyari itegeko kivuguruwe mu buryo ubu n’ubu cyangwa se gikuweho.

Ibi bitandukanye n’umuco uhererekanywa mu bantu hifashishijwe amateka ukaba ushobora uhinduka bitewe n’ahantu,ukuntu ndetse n’igihe.
Bivuze ko icyaba ‘Gukora ibitera isoni mu ruhame’ gishobora guhinduka bitewe n’aho uri.

Hari abafunzwe bakurikiranyweho gusindira mu ruhame, kimwe mu bikorwa bifatwa nko gukora ibiteye isoni mu ruhame bihanwa na ya ngingo y’135 mu gitabo cy’amategeko ahana.

Gukora imibonano mpuzabitsina mu ruhame na byo bifatwa nko gukora ibiterasoni mu ruhame.

Usibye Mugabekazi Liliane wafunzwe akurikiranyweho iki cyaha, hari andi mashusho akunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru y’abahungu n’abakobwa bambaye nka we ndetse no kurenza.

Hari n’abigaragaza bakora ibindi bikorwa byakwitwa ‘ibitera soni mu ruhame’ .

Aba babyeyi twaganiriye bavuga ko niba Leta ‘yibutse’ gushyira umwotso ku burere n’imyitwarire y’urubyiruko by’umwihariko, ko yareba inguni zose abana bavomamo ingeso mbi cyane cyane mu mashusho y’indirimbo z’abanyarwanda.

Nyirabarera ati: “ Babikura muri iri koranabunga ryaje! Abo banyamuziki bigana abazungu ab’inaha na bo babireba bakabisakuma ngo ni ibigezweho.Leta mu buhanga bwayo ni irebe uburyo yagenzura icyo kintu cy’imbugankoranyambaga.”