Published Saturday , on 4 August 2018, 12:29:00 by Christophe Hitayezu


Bamwe mu baturage ntibazi uko abadepite batumikira rubanda

Bamwe mu baturage bavuga ko mu matora y’abadepite ’bapfa gutora’ kuko ari inshingano za bo ariko badasobanukiwe n’akamaro k’urwo ruhare rwabo kuko batazi inshinga z’umudepite n’inyungu kumutora bifitiye umuturage.

Igisubizo cy’uko umudepite ari intumwa ya rubanda gitangwa n’abaturage hafi y’abo ubajije bose, ariko wabaza uburyo atumikiramo rubanda cyangwa icyo umuturage yamutumye agatumikirwa bikagorana kubona ubisobanura neza.

Byiringiro Eric ni umuturage wo mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Gahengeri, agira ati "Iby’abadepite ntago abantu benshi tubisobanukiwe, uzarebe iyo hari amatora ya Perezida usanga bafite amakuru ahagije y’amatora, ariko ibi ujya kumva ukumva ngo abadepite imitwe yombi, ukumva ari ibintu utapfa gusobanukirwa, ugasanga ababizi ari abayobozi ariko abaturage batabisobanukiwe ari ukuzapfa gutora".

Byiringiro akomeza avuga ko hakwiriye inyigisho ku baturage mu buryo buhagije bagasobanukirwa icyo abadepite bakora n’icyo kubatora bimaze ku baturage.
Nshimiyimana Gilbert we agira ati "Usanga abantu badashishikarira amatora y’abadepite kuko baba batazi impamvu babatora n’icyo babatoreye".

Ku bijyanye n’uko bazi inshingano z’umudepite, abenshi bahuriza ku kuba ari abantu baha abaturage ibikorwaremezo n’ibindi bijyanye n’inyugu rusange, Mukamana Florence agira ati "Abadepite batugezaho ibintu byinshi cyane birimo umuriro, imihanda, amashuri n’ibindi by’ibikorwaremezo. Ni ibyo nzi ibyaba birenzeho sinabimenya".

Hakenewe inyigisho zimbitse ku mikorere y’inteko

Twizeyimana Albert Baudouin ni umuhuzabikorwa w’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, PAX PRESS, avuga ko kuba abaturage batazi inshingano z’umudepite n’uburyo bamugeraho ngo bamutume ari ikibazo gikomeye cyane.

Twizeyimana Albert Baudouin,umuhuzabikorwa wa PAX PRESS

Gusa avuga ko atari inshingano zikwiye guharirwa komisiyo y’amatora (NEC), ahubwo bikwiye gukorwa n’inzego z’ibanze, agira ati “NEC ikwiye kujya ifata abayobozi b’inzego z’ibanze ikabahuriza hamwe ikabaha amakuru yose ahagije bakayashyira abaturage babinyujije muri bya bikorwa bibahuza nk’inteko z’abaturage, imiganda n’ibindi”.

Umutoni Eliane, umukozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora ushinzwe guhuza ibikorwa by’amatora mu turere twa Bugesera na Rwamagana, we avuga ko abenshi batazi inshingano z’abadepite ari abatitabira gahunda za Leta aho ubutumwa ku matora butangirwa. Agira ati "Iyo dutanga uburere mboneragihugu ku matora dutangira tugaragaza akamaro n’inshingano za wa muntu bagiye gutora. Imbogamizi zituma bamwe batabizi ni ubwitabire muri gahunda za Leta, usanga abitabira inteko z’abaturage, umuganda n’ibindi bihuza abaturage aho dutangira ubutumwa ari bamwe".

Mu mabwiriza agenga amatora y’abadepite yateguwe na komisiyo y’igihugu y’Amatora, hibutswa ko Inshingano z’Umutwe w’Abadepite ari ugushyiraho amategeko, Kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma ndetse no guhagararira abaturage.

Amatora y’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite ateganyijwe tariki 2 Nzeri 2018 ku banyarwanda baba hanze, tariki 3 Nzeri ku banyarwanda bari mu gihugu na tariki 4 Nzeri mu byiciro byihariye birimo urubyiruko, abagore ndetse n’abafite ubumuga.