Published Thursday , on 22 November 2018, 19:53:35 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Ubwo Banki nyafurika itsura amajyambere yifatanyaga n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwiherero, ubusanzwe wizihizwa ku itariki 19 Ugushyingo buri mwakam yatanze agera kuri miliyoni 500 z’amadolari yo kwita ku bwiherero mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ibi byakozwe mu rwego rwo gushyira ingufu mu kwita ku bwiherero no kwimakaza umuco w’isuku muri rusange.

Ku bufatanye n’umuryango Bill na Melinda Gates, iyi Banki iherutse guhurira n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere ku itariki 6-8 Ugushyingo i Beijing, mu Bushinwa, hagamijwe kwiga ku kongera isuku, ubuzima ndetse no gushaka uko ikibazo cy’abantu banyanyagiza umwanda cyabonerwa umuti.

Nk’uko byagaragajwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, abantu bakabakaba miliyoni 8 muri Afurika ntabwo bafite iby’ibanze bibafasha kwita ku isuku. Ibi ngo bishyira ubuzima bwabo mu kaga ariko ahanini ngo biterwa n’ubukene gusa ngo bigira ingaruka zikomeye ku bidukikije.

Mu gihe hizizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe amazi, ku italiki 02 Ugushyingo I Libreville muri Gabon, umuyobozi w’iyi banki ushinzwe iterambere ry’amazi, Wambui Gichuri, yagarutse ku kwiyongera gukabije kw’abaturage no kwaguka kw’imigi ibi byombi bikaba bisaba imbaraga z’ikirenga kugirango habungwabungwe isuku. Uyu muyobozi yavuze ko uko abantu biyongera byongera n’umwanda, ibi bigasaba amazi menshi kugira ngo uwo mwanda urwanywe. Ati ’’Tugomba gukoresha ubushishozi bukomeye’’ Akomeza agira ati ’’Gukorana ubumenyi n’ikoranabuhanga byahindura isura y’isuku muri Afurika, bikaturinda ibibazo biterwa n’umwanda bidukururira urupfu kandi tukawubyaza inyungu zihindura imibereho y’abantu muri Afurika.’’

Iyi Banki iherutse gutangaza umugambi w’ihanga ry’udushya ridaheza ku bihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu rwego rwo kwita ku isuku. Ku nkunga y’umuryango Gates foundation, cyane cyane hibandwa ku bakene.

Banki nyafurika itsura amajyambere ikigo gishinzwe koroshya ikwirakwizwa ry’amazi ku bufatanye n’umuryango Gates foundation batangije umushinga wa mbere w’ikigega gishinzwe isuku mu mugi aha hari mu mwaka wa 2011.

Inkunga yo muri iki kigega yari yarahawe intego yo gufasha kubungabunga isuku, cyane cyane ku batishoboye aho bari bafite gahunda yo kuzagenda bazamura inkunga ishyirwa mu mishinga yo kwita ku isuku muri rusange.

Muri rusange aya mafaranga arateganywa gushorwa mu mishinga ifasha mu mibereho myiza y’abaturage hibandwa ku isuku cyane cyane hagendewe ku bafite ibibazo kurusha abandi kandi hagashakwa buryo ki ibifatwa nk’umwanda usakazwa n’abantu wakwitabwaho ukabyazwa ibindi by’akamaro. Ibi ngo bizakorwa hifashishwa ihanga ry’udushya ryifashisha ikoranabuhanga.

Twabibutsa ko imwe mu ntego za Banki nyafurika itsura amajyambere ari gukomeza guteza imbere imibereho y’abanyafurika.