Published Saturday , on 9 November 2019, 19:06:39 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Umunya-esipanye utoza ikipe ya FC Barcelona, Ernesto Valverde, nyuma yo kugenda ikipe ye ikomwa mu nkokora n’amakipe atandukanye, hatangiye guhwihwiswa ko uyu mugabo ashobora kwerekwa umuryango, gusa yabinyomoje avuga ko ashyigikiwe kandi yubashywe no mu buyobozi bw’ikipe.

Ibi by’impungenge z’ umutoza byaje nyuma yo kutitwara neza mu mikino itandukanye, harimo imikino batsinzwe muri shampiyona ya Esipanye, La liga, aho Granada yabatsinze 2-0, ku itariki 02/11/2019, batsinzwe na Levante 3-1.

Ibi byose byashyiraga umutoza mu kaga ko kuba yakwirukanwa, gusa ngo ibyavugwa byose, nta nkomanga afite nk’uko tubikesha ikinyamakuru Goal.com.

Yagize ati, "Simpangayikishijwe n’ahazaza hanjye muri FC Barcelona. Maze iminsi nsangiriye ku meza n’umuyobozi Bartomeu. Nagaragarijwe ko nshyigikiwe, ndubashywe, nta mutima uhagaze ubu mfite. Mwakwita ku bivugwa cyangwa mwabireka, gusa ukuri ni uku. Nta byinshi mfite byo kuvuga. Ubu iyo mba naratsinze Slavia Prague, ubu amagambo aba yarashize ivuga. Ni uko bimeze nta kundi.”

FC Barcelona iherutse kunganya na Slavia Prague ubusa ku busa mu mikino ya UEFA champion league ku kibuga cyayo, i Camp Nou.