Published Friday , on 7 October 2022, 11:30:30 by Aisha Umukobwa

Ku munsi w’ejo, hatangajwe inkuru zinyuranye zivuga ku itangazo ryasohowe n’ ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rimenyekanisha ko hari imiti y’abana yo mu bwoko busukika (syrop) itera ingaruka mbi ziganisha ku no ku rupfu.

Ni imiti y’inkorora iri mu bwoko bune ari bwo Promethazine Oral Solution, Kofexmalin Baby Cough Syrup, Makoff Baby Cough Syrup na Magrip na Cold Syrup; ikaba yarakozwe na farumasi yo mu Buhinde yitwa Maiden Pharmaceuticals.

OMS yatangaje ko mu bushakashatsi bwakozwe kuri iyo miti bwagaragaje ko ishobora kuba yaragize uruhare mu mpfu z’abana 66 bo mu gihugu cya Gambia.

Iri shami mpuzamahanga ryitwa ko ryita ku buzima rivuga ko ikigo cyakoze iyi miti kitabashije kwerekana ibyangombwa byemeza ko iyo miti nta nenge ifite.Abaganiriye na NONAHA.COM bibaza impamvu ikigo kidafite ubushobozi bwo kwemeza ko imiti cyakoze izira inegne cyemererwa kuyishyira ku isoko.

OMS ivuga ko iyi miti uko ari ine iboneka ku isoko ryo muri Gambia,ariko ko ishobora kuba inagurishwa mu bindi bihugu.

Iyi nkuru ikusanyije ibitekerezo binyuranye bigaragaza impungenge abaturage bo mu karere ka Rubavu twaganiriye bafite ku buziranenge bw’imiti yo muri farumasi.

"N’ubushize sinzi imiti numvise ngo iyo uyihaye umwana nyuma bakazamutera ikinya ntikimufata;ubu noneho ngo iyo iri kubatwika ibihaha (...) ubwo se ko ari iyo batubwiye wenda ejo bazavuga n’indi,iyaba byashobokaga umuntu umuntu yayireka kuko nk’ubu wajya kuyigura ukeka ko ejo baratangaza ngo ni mbi." Izabayo Rose

" Ni ibibazo twe dufite abana bato n’ukuntu bakunda kurwaragurika(...)izo nkuru njye zirampabura nkumva sinzasubira muri farumasi kuko si umuravumba baguha ngo wenda urawuzi neza,imiti iba ipfunyitse utazi aho yakorewe n’uwayikoze twe tukagura bwacya kabiri ngo burya wa muti si mwiza.kuki batabigenzura mbere y’uko bijya ku isoko?" Mukase Natalie

" OMS ivuga ko ishinzwe ubuzima imiti ikajya ku isoko itujuje ubuzinanenge gute?kubivuga nyuma nta kamaro kanini bimaze usibye gutuma twumva ko ntacyizere tugifite iyo miti yindi.Haba hari andi makuru dukura mu bantu wenda atanizewe nko kuvuga ngo n’ubundi imiti yo muri farumasi igukiza kimwe igutera ikindi rero iyo haje aya makuru yo kumva ko batagutera ikinya ngo gifate,ngo iyindi yica abana bituma umuntu agira impungenge." Gaspard Mukunzi