Published Tuesday , on 14 August 2018, 16:09:00 by Christophe Hitayezu

Home Rwanda Safaris yatangije igikorwa kidasanzwe cyo guteza imbere ubukerarugendo, ishyiraho gahunda yo korohereza ku buryo budasanzwe abanyarwanda n’abatuye mu bihugu biri mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba.

Ku wa Gatandatu tariki 18/08/2018 nibwo Home Rwanda Safaris izatembereza abantu muri pariki ya Nyungwe, ikabaha ibyo kunywa n’byo kurya birenze ku munezero w’ibyiza bya Nyungwe birimo no kugenda ku kiraro gitangaje cya Canopy (Nyungwe Canopy Walk) ubusanzwe kinyurwaho n’uwishyuye nibura amadolari 60, ni ibihumbi bisaga 50 by’amafaranga y’u Rwanda kandi n’ibindi wasura ukabyishyurira.

Ibi byose Home Rwanda izabikora ku itike y’amafaranga ibihumbi 35 y’u Rwanda gusa (35.000Frw) kandi amatike akaba arimo gucuruzwa.

Ku banyamahanga bo bazishyura amadolari 110, na bo harimo kugabanyirizwa.

Iyi tike y’ibihumbi 35 by’amanyarwanda ndetse n’iy’amadolari 110 ku banyamahanga irimo urugendo, kwinjizwa muri Pariki ndetse n’ibyo kurya.

Kugura itike kare ni ukwiteganyiriza, hamagara +250788206999 bakubikire itike imyanya itarashira, wanakoresha iyo nimero ukabandikira kuri WhatsApp.

Nyungwe Canopy Walk