Published Tuesday , on 13 November 2018, 20:23:56 by Christophe Hitayezu

Kuva Ebola igaragaye ku Isi, ibihugu bitanu yabigezemo abayanduye bose baravurwa barakira, ni kimwe mu bigaragaza ko abantu badakwiye gukuka umutima ngo bumve ko ahagaragaye iki cyorezo kiba kigomba kumara abantu.

Iyi ndwara yagaragaye bwa mbere mu mwaka wa 1976 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri uwo mwaka yanduye abantu 318, muri bo 280 barapfa.

Mu mwaka wa 1994, umuntu umwe yanduye Ebola muri Côte d’Ivoire, aravurwa akira nta n’uwo ayanduje. Uretse iki gihugu kandi no mu 2014 yagaragaye mu bihugu bya Senegal, u Bwongereza na Espanye nabwo umuntu umwe wayanduye muri buri gihugu arakira.

Mu 2015 uwanduye mu Butaliyani nawe yarakize.

Gasherebuka Jean Bosco ni umukozi w’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO), avuga ko ibi biterwa n’uko umuntu aba yagiye mu gihugu irimo akayihandurira yasubira iwabo akayijyana.

Avuga ko Ebola iyo yamenyekanye mbere biba byoroshye kuyivura, yagize ati “Biba byoroshye iyo bimenyekanye kare ko ari Ebola, ubundi akenshi uyirwaye abanza kwanduza aba hafi ye bamwitaho ndetse n’abagaga bamwitayeho bataramenya ko ari yo bagirango ni indwara isanzwe. Iyo bihise bimenyeka rero umayanduye irakurikiranwa agakira”.

Gasherebuka Jean Bosco ahugura abanyamakuru ku gutara inkuru zijyanye n’ibyorezo, tariki 6 Ugushyingo 2018

Gasherebuka kandi asobanura ko Ebola yandurira mu matembabuzi, abantu badakwiye kumva ko no kureba uyirwaye byakwanduza, akavuga ko n’ubwo wamukora ku mubiri ugahita ukaraba byakurinda kwandura, ko ahubwo ikibi ari uko amatembabuze ye yahura n’ayawe, agahera aho avuga ko abantu bagiye bakaraba n’amazi meza n’isabune nyuma ya buri gikorwa bakoze byabafasha kwirinda indwara nyinshi.

Uretse ibi bihugu bitanu, ahandi yageze ntihashegeshe ni mu Afurika y’Epfo mu mwaka wa 1996, umwe wayanduye yarapfuye ariko ntiyagira n’umwe yanduza, mu 2014 kandi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanduye abantu bane, umwe mu bo arapfa batatu baravurwa barakirai.

Ibindi bihugu Ebola yagaragayemo kandi ho ikica benshi ni Repubulika Iharanira Democarasi ya Congo, Mali, Nigeria, Sierra Leone, Liberia, Guinea, Uganda, Sudan, Congo na Gabon.

U Rwanda rwariteguye guhangana na Ebola

Dr. Nyamusore Mwanza José uyobora ishami rishinzwe kugenzura no kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC avuga ko mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’igihugu, u Rwanda rwateguye ibikenewe byose mu gukumira iki cyorezo ndetse no kukivura igihe hagaragara ufite ibimenyetso byayo.

Ni muri urwo rwego ku mipaka yose yinjiriraho abantu bagana u Rwanda hashyizwe abaganga babihuguriwe bapima umuriro kuko ari kimwe mu bimenyetso by’ibanze byayo, ibi kandi bigakorwa no ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kigali.


Lianne Gutcher, umukozi wa WHO ahugura abanyamakuru mu Rwanda ku gukora inkuru zijyanye n’ibyorezo

Abanyamakuru bahuguwe uko bakwitwara mu nkuru zivuga ku byorezo ndetse n’uruhare rwabo mu kuzirwanya.

Uretse abanyamakuru kandi hanahuguwe inzego zitandukanye zirimo abaganga, abakorerabushake ba Croix Rouge, abapolisi n’abasirikare ndetse n’abajyanama b’ubuzima bahabwa amabwiriza y’uko bagomba kwitwara igihe babonye ufite bimwe mu bimenyetso bya Ebola.

Hashyizweho kandi ibigo byihariye byiteguye gusuzumirwamo no kuvura umuntu wese uzagaragaza ibimenyetso bya Ebola. Ibigo bya Kanombe mu mujyi wa Kigali na Rugerero muri Rubavu byaruzuye binashyirwamo ibikoresho byose bikenewe, Minisiteri y’ubuzima ikizeza ko igiye kubaka n’ibindi cyane cyane hitawe mu bice byegereye imipaka.

U Rwanda rwariteguye ku buryo uwagaragaza ibimenyetso bya Ebola yakwitabwaho

Ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ahazwi nka Petite Barriere, uwinjiye wese arapimwa kimwe no ku yindi mipaka