Published Friday , on 12 August 2022, 06:28:01 by Aisha Umukobwa

Guverineri wa banki nkuru mu Rwanda John Rwangombwa yatangaje ko banki nkuru y’u Rwanda yazamuye urwunguko banki z’ubucuruzi zaka abaziguza mu rwego rwo kurinda itakara ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda.

Urwego rw’amabanki rwazamuye urwunguko rugera kuri 18.8% ,bivuze ko yavuye kuri miliyari Frw 4,624 mu mwaka wa 2021 bigera kuri miliyari Frw 5,492 MURI Kamena 2022.

Avuga ko urwunguko rwavuye kuri 5% rugera kuri 6% mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isi.

Ibi ni bimwe mu byatumye ibiciro ku isoko bizamuka,kandi ngo bizakomeza kuzamuka kugera byibuze hagati mu mwaka wa 2023.

Guverineri Rwangombwa yanakomoje ku ruhare rw’imyenda u Rwanda rufite ariko atanga icyizere cyo kuyishyura.

Ati: “N’ubwo dufite ikibazo cy’ubukungu giterwa n’izamuka ry’ibiciro kandi tukaba hari abo dufitiye imyenda (…) ni imyenda izishyurwa mu gihe kirekire kandi ku nyungu nto.Ntabwo ari umwenda igihugu cyabura kwishyura.”

Guverineri Rwangombwa yavuze ko n’ubwo u Rwanda rufite ibibazo bishingiye ku izamuka ry’ibiciro biterwa ahanini n’izamukary’ibikomoka kuri peteroli ndetse no ku intambara ishyamiranyije Ukraine n’Uburusiya, ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza.
Ngo imibare yerekana ko ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku ifaranga bwazamutseho 17% bivuze ko muri Kamena 2021 imibare yari miliyari 6,914 irazamuka iba miliyari 8,102 muri Kamena 2022.