Published Saturday , on 13 July 2019, 18:58:00 by Christophe Hitayezu

Bralirwa yihaye intego ko mu mwaka wa 2020, nibura 60% z’ibyo ikenera mu kwenga ibinyobwa yaba ibikura mu Rwanda, ibi byatumye ishora mu bikorwa by’ubuhinzi cyane cyane ubw’ibigori nka kimwe mu byo ikenera yenga inzoga kandi gisanzwe cyera mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2010, ubuyobozi bwa Bralirwa na Minimex bwashoye ku buryo bungana mu buhinzi muri Ndego mu Karere ka Kayonza mu mushinga wiswe Bramin. Ni ku nkuka z’ikiyaha cya Ihema ahatunganyijwe hegitari 650. Kugeza ubu hegitari zigera kuri 337 zihingwa mu buryo buhoraho kuko huhirwa mu buryo bugezweho hifashishijwe amazi bakurura muri icyo kiyaga.


Imirimaa ya Bramin uyirebera ahirengeye

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuhinzi muri Bramin, Nsabimana Stanislas, avuga ko ubuhinzi buhakorerwa bwibanda ahanini ku bigori, biri ku buso bwinshi kuko muri iki gihembwe biri kuri hegitari 165, bagahinga n’ibishyimbo kuri hegitari biri 26, na hegitari 26 ku bwoko bw’ingano bushya bukigeragezwa mu Rwanda bwitwa barley, na hegitari 26 ku birayi, ahandi hasigaye hagahingwa ubwoko bw’imboga butandukanye.


Nsabimana Stanislas ushinzwe ubuhinzi muri uyu mushinga

Uretse ibigori bikoreshwa na Bralirwa mu kwenga inzoga, ibindi bihingwa avuga ko babigurisha ku baturage b’ako gace, ndetse bikanafasha mu gutunga abakozi bagera kuri 80 bahakorera mu buryo buhoraho.


Aha ni mu cyanya cya Pariki y’Akagera, niho hafatirwa amazi bakoresha, ku kiyaga cya Ihema, iyi nzu irimo imashini zizamura amazi ku muvuduko wa metero kibe 580 ku isaha (580m3/h)


Aha ni mu mirima hagati, hari idamu ibikwimo amazi akizamurwa mu kiyaga mbere yo gukoreshwa, ibika metero kibe 8400 z’amazi (8400m3)

Nsabimana asobanura ko guhinga mu buryo bugezweho byongera umusaruro ku buso, ariko ko wiyongera buhoro buhoro bitewe n’impamvu z’ubutaka, imbuto n’inyongeramusaruro zikoreshwa.

Agira ati "Umusaruro uriyongera kuko dutangira guhinga igihingwa cya mbere muri Gicurasi umwaka wa 2013, ibigori twahinze bwa mbere twabyejejeho toni enye n’igice kuri hegitari, ariko uko twagendaga twiga ubutaka tunamenya inyongeramusaruro tugomba gukoresha, umusaruro wagiye wiyongera kuko mu mwaka wa 2016 twari tumaze kugera kuri toni 8 z’ibigori kuri hegitari. Ibirimo ubu dushobora kuzagera kuri toni icyenda ariko intego ni ukugera kuri toni 12 kandi ndahamya ko tuzarangiza umwaka wa 2020 iyo ntego twayigezeho".


Hakoreshwa imashini zitembere mu murima zuhira imyaka

Guhinga kijyambere ni ibintu bisaba ishoramari, Nsabimana avuga ko gutunganya ubutaka gusa byatwaye miliyari zisaga eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, agira ati "Dutangira mu 2010 hari ishyamba nk’uko mubona duturiye Pariki y’Akagera, byasabaga kubanza kuhatunganya. Mu mpera za 2012 nibwo twatangiye gushyiramo izi mashini zuhira, muri Gicurasi 2013 dutangira guhinga neza, hari hamaze kugenda byibura miliyari eshatu na miliyoni magana ane, kandi byagiye byiyongera kuko ubutaka busaba guhozaho".

Abaturage bakora muri iyi mirima, bavuga ko byabafashije kwiteza imbere cyane ko aka gace gakunze kugira amapfa cyane.


Bamwe mu bo twasanze mu kazi baduhaye ubuhamya

Nsengiyumva Theodore wo muri Ndego, avuga ko atandukanye cyane n’abadakorera muri Bramin, avuga ko byamufashije kujya mu kimina kimufasha kuzigama, akaba yarabashije kubaka inzu atuyemo n’umugore we n’umwana. Ikindi kandi ni uko abahakorera bose bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ku bantu batatu, ufite umuryango ubarengeje akiyongereraho.

Mukagasana Christine w’imyaka 45, yatangiranye na Bramin mu mwaka wa 2010, agira ati, "Aha hantu haradufashije cyane, hari ikibina mbamo ntangamo ibihumbi birindwi magana atanu ku kwezi, aha hamfasha kuyabona. Ikindi ntunze abana batandatu biga kandi ndi umupfakazi".

Batamuriza Aline Pascal ushinzwe Itumanaho muri Bralirwa, avuga ko gushora mu buhinzi bigamije kugabanya ibyo Bralirwa ikura hanze byakabaye biva mu Rwanda, agira ati, "Impamvu y’uyu mushinga, ni uko twumvaga ko mu bintu dukeneye mu kwenga inzoga, ibyinshi twajya tubikura hano mu Rwanda kuko bishoboka. Ikindi harimo no guteza imbere imibereho y’abaturage".


Batamuriza asobanura impamvu z’uyu mushinga

Uretse uyu mushinga, Batamuriza avuga ko mu mwaka ushize bari bafite umushinga wakoranye n’amakoperative y’abahinzi b’ibigori 50 bo mu karere ka Rwamagana, babafasha kongera umusaruro kuri hegitari ndetse no kunoza umusaruro ku buryo ugera igihe cyo kujya ku isoko wujuje ubuziranenge.

Uyu muyobozi yagaragaje ko kugabanya ibyo Bralirwa itumiza mu mahanga ikoresha mu rwengero, bizagabanya icyiguzi bibasaba kuko iyo bivuye hanze biza bihenze cyane kubera ingendo ndende kurusha uko byagurirwa mu Rwanda, mu mwaka ushize ikaba yari igeze kuri 32%.