Published Saturday , on 24 November 2018, 16:46:01 by Bucyibaruta Kabera Samson


Biryogo ni kamwe mu duce tuzwi cyane mu karere ka Bugesera, umurenge wa Mayange, akagari ka Kagenge, muri kano gasanteri k’ubucuruzi iyo uhageze uhasanga urujya n’uruza rw’abahatuye ndetse n’abandi baba bavuye i Kigali baje mu isoko.

Ubwo Nonaha.com yahageraga ku gicamunsi cyo ku wa 20 Ugushyingo 2018, twasanze amazu y’ubucuruzi afunze ayandi afunguye dushaka kumenya impamvu zatumye ayo mazu gufungwa.

Eduard ni umucuruzi ucururiza muri ako gace ufite n’inzu muzafunzwe, yabwiye Nonaha.com ati “Izi nzu zacu twabonye baza kuzifunga, ariko ubuyobozi bwasanzemo abanyeshuri bari batorotse ku kigo duturanye cya G.S Mayange, nkekako ariyo mpamvu badufungiye kuko abana ntago bemerewe kujya mu tubari zikaba zimaze hafi ukwezi zifunze”.

Bamwe mu baturage babonye ayo mazu afungwa bavuga ko aka gace kabamo inzoga bita igikwangari ndetse n’indi yitwa Viki, iyi ya viki yo ngo ntago bazi niba yemewe cyangwa ibujijwe ngo icyo bazi ni uko uwayisomyeho aba atameze neza.

Abaturage kandi bakomeza batunga agatoki uwitwa Munyakayanza bavuga ko acuruza izi nzoga ndetse n’undi ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu bavuga ko yitwa Nibature, abaturage bavuga ko kuba hafungirwa bamwe abandi ntibafungirwe bigaragara nko gutinya bamwe.

Ibi ariko siko ubuyobozi bw’uyu murenge wa Mayange bubibona kuko Seburundi Francois, Gitifu w’umurenge wa Mayange yagize ati “Nibyo koko twafunze inzu zitujuje ibyangombwa ndetse zifite n’umwanda, hakaba hari n’ahacururizwaga inzoga zitwa igikwangari, ahaba hatarafungwa ni uko tuba tutarabimenya, abaturage batatanze amakuru, igihe cyose tubonye amakuru tugomba kubikurikirana”.

Gitifu Seburundi asaba abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo bakajya batangira amakuru igihe aho babonye ibitagenda neza.