Published Friday , on 25 May 2018, 22:04:38 by Jean Claude Muvunyi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Gicurasi 2018, Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA) yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yasuye urwibutso rwa Nyamata rushyinguyemo abasaga ibihumbi 45, inataha amazu yasaniye abarokotse Jenoside mu mu murenge wa Nyamata.

Iyi Minisiteri yasannye amazu 22 yari yarubatswe mu 2010.

Babahaye amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ndetse n’amazi bahuriyeho.

Ibi bikorwa byose byatwaye asaga miliyoni mirongo itatu n’umunani.

Uwimana Thacienne, umwe mu batuye uyu mudugudu wasaniwe yashimiye iyi Minisiteri avuga ko ibahaye umusanzu ufatika.

Minisitiri Kamayirese Germaine ushinzwe amazi n’umuriro muri iyi Minisiteri yavuze ko Minisiteri akorera izaguma gufasha iyi miryango ndetse n’aka kagari muri rusange.

Minisiteri ebyiri zishyize hamwe zigakora iyi Minisiteri arizo MINITRAPE ndetse na MINITRANSPRO zabuze abazikoreraga basaga 100, MININFRA ikaba yabibutse.

Abarokotse bo muri iyi miryango bishyize hamwe bakora ihuriro ryitwa Hope family aho bavuga ko ribafatiye runini ngo kuko bahuza ibitekerezo.