Abaturage bari aho uru rugomo rwabereye batangarije Nonaha.com ko uyu musore wishwe ntaho yari asanzwe aziranye n’uyu Jean Marie Vianney bakunze (...)

" />

">
Published Sunday , on 16 December 2018, 21:36:50 by Bucyibaruta Kabera Samson

Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2018 , mu Murenge wa Mayange haravugwa umusore watewe icyuma agahita all"lpfa.

Abaturage bari aho uru rugomo rwabereye batangarije Nonaha.com ko uyu musore wishwe ntaho yari asanzwe aziranye n’uyu Jean Marie Vianney bakunze kwita Bazera wamuteye icyuma.

Banavuga ko uyu musore witabye Imana yari yicaye ku muhanda hanyuma uyu Bazera agirana amakimbirane n’undi basangiraga inzoga abonye amucitse yirukanse nibwo yahise afata icyuma agenda yitotomba asanga Maniragaba yicaye ku ntebe ahita akimutera mu ruhago yikubita hasi.

Ibi ngo byashyize abaturage mu rujijo kubona Bazera ahohotera uwo batasangiye kandi ngo batanaziranye hacyekwa ko yari yafashe ibiyobyabwenge cyangwa yasinze nkuko byakomeje kugarukwaho n’abaturage.

Aya makuru akaba ashimangirwa na Gitifu w’umurenge wa Mayange Sebarundi François, avuga ko uwatewe icyuma yaguye mu nzira ajyanywe kwa muganga ubwo yari amaze guterwa icyuma. Uwamuteye icyuma ubu ari kuri sitasiyo ya polisi i Nyamata.