Published Wednesday , on 6 March 2019, 20:30:50 by Bucyibaruta Kabera Samson

Mu karere ka Burera, Umurenge Rusarabuye, Akagali ka Kabona kuri uyu wa 4 Werurwe 2019 nibwo habyutse havugwa inkuru ku kigo cy’ishuri cya Kabona TVT, ko abanyeshuri 16 aribo bagaragaweho n’uburwayi butunguranye.

Ku murongo wa telefone, umuyobozi w’iri shuri Bizimana Jean Bosco yagize ati "Nibyo koko abanyeshuri bari ku bitaro, abanyeshuri ku wa 6 bagiye gukina i Butaro, bikaba bivugwa ko bashobora kuba hari ibintu baba barariye hanze y’ikigo ubwo bari bagiye gukina”.

Akomeza avuga ko bamenyesheje inzego z’umutekano n’Ibitaro bya Butaro bakohereza imodoka itwara abatwara ngo babashe gukurikirana kandi ubuzima bwabo bukaba bumeze neza ndetse bamwe muribo batangiye gutaha ariko kugeza ubu hakaba hataragaragazwa icyaba cyateye ubu burwayi.


Bahise bajyanwa ku bitaro bya Butaro